Amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi ajyanye n’imisanzu y’ababyeyi mu mashuri

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashyizeho amabwiriza agenga uburyo ababyeyi bazajya bishyura amafaranga y’ishuri n’indi misanzu itangwa mu mashuri.

Ayo mabwiriza afite akamaro ko gukemura ibibazo by’amashuri yishyuzaga ababyeyi amafaranga y’umurengera bikaba byatuma bamwe mu banyeshuri bata ishuri kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura ayo mafaranga.

Ayo mabwiriza ateganya ibi bikurikira:

1) Mu mashuri y’incuke n’abanza ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano: nta mafaranga y’ishuri ababyeyi bazishyura. Ababyeyi bazishyura ibikoresho by’ishuri birimo imyambaro n’ibikoresho by’umunyeshuri nk’amakaye amakaramu n’ibindi. Ababyeyi bazishyura gusa amafaranga 975 Frw ku gihembwe yo gufatira ifunguro ku ishuri.

2) Mu mashuri yisumbuye ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano: Umunyeshuri uba mu kigo yishyura amafaranga 85,000 Frw ku gihembwe, umunyeshuri wiga ataha yishyura amafaranga 19,500 Frw ku gihembwe. Byemejwe n’inteko rusange y’ababyeyi, ibindi byakenerwa ntibirenza amafaranga 7,000Frw. Aho abanyeshuri bakodesha matora, abashya nibo batanga ubukode bwazo inshuro imwe mu myaka itatu kandi ntibarenze amafaranga 9,000Frw.

AMABWIRIZA

Amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi ajyanye n’imisanzu y’ababyeyi mu mashuri

SCHOOL CALENDAR 2022-2023

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!