Urubuga irembo (www.irembo.gov.rw) rwaje ari igisubizo mu gutanga serivisi mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi mu buryo bwihuse. Uyu munsi twabakoreye urutonde rwa serivisi zinyuranye wemerewe gusabira kuri uru rubuga:
Serivis zijyanye n’Umuryango:
-Icyemezo cy’ubupfakazi
-Icyemezo cy’uko utuye
-Icyemezo cy’uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
-Icyemezo cy’uko uri ingaragu
-Serivisi z’Ubutane
-Inyandiko yo kwemera umwana wabyawe n’ababyeyi batashyingiranwe
-Inyandiko y’ubwishingire
-Icyemezo cy’izungura
-Icyemezo cy’imibanire y’abashyingiranwe
-Serivisi z’amavuko
-Serivisi z’ishyingirwa
-Serivisi zihabwa uwitabye Imana
-Inyandiko yo kubera umubyeyi umwana utabyaye
Serivisi z’Abinjira N’abasohoka
-Kwishyura ibihano
-Kwishyura DPA
-Serivisi za CEPGL
-Ubwenegihugu bw’U Rwanda
-Kwimura Impushya cyangwa Viza
-Impushya
-Indangamuntu y’umunyamahanga
-Icyangombwa cy’inzira cy’umunyamahanga
-Gusaba pasiporo mu buryo bw’ikoranabuhanga
-Urwandiko rw’inzira
-Gusaba Viza
Serivisi z’Irangamimerere:
-Gusaba Indangamuntu
-Kwiyandikisha mu gitabo cyandikwamo abaturage
-Gusimbuza Indangamuntu Yatakaye
-Icyemezo cy’umwirondoro wuzuye
-Icyemezo cyo guhinduza izina
-Gusaba gukosorerwa Indangamuntu
-Icyemezo cy’ubwenegihugu
-Icyemezo cy’uko umuntu ariho
-Icyemezo gisimbura indangamuntu
Serivisi z’Ubutaka:
-Kwandikisha ubutaka butabaruwe
-Kwishyura ukoresheje ikoranabuhanga
-Gushyira umukono wa Noteri ku masezerano y’inguzanyo
-Guhindura imikoreshereze y’ubutaka
-Gukosoza amakuru mu gitabo cy’inyandiko z’ubutaka
-Gusimbuza inyandiko z’ubutaka
-Ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka
-Guhuza ubutaka
-Kugabanya ubutaka
Serivisi za Polisi y’Igihugu
-Gusaba kopi y’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga
-Kwishyura konterevasiyo
-Gusimbuza/Guhinduza uruhushya rwa burundu
-Gusuzumisha ibinyabiziga
-Amanota y’ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga
-Kongera igihe cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga
-Guhabwa uruhusya watsindiye
-Kwiyandikisha gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga
Serivisi za Noteri na Serivisi y’igazeti:
-Ifatabuguzi ry’Igazeti ya Leta
-Serivisi zitandukanye za Noteri
-Kwamamaza mw’Igazeti ya Leta
-Kugura Igazeti ya Leta
Serivisi z’Ubuzima:
-Kwipimisha COVID-19
-Urukingo rwa Yellow Fever
-Kwishyura Mituweli
Serivisi z’Uburezi:
-Icyemezo giha agaciro impamyabushobozi za TVET
-Icyemezo giha agaciro impamyabumenyi zatangiwe mu mahanga – Icyiciro Rusange
-Gusaba icyemezo giha agaciro impamyabumenyi zatangiwe mu mahanga
Serivisi zijyanye n’Imitegekere:
-Kwandikisha Umuryango utari uwa Leta
-Gusaba Ubuzima Gatozi bw’Umuryango utari uwa Leta
-Kwandikisha no Guhabwa Ubuzima Gatozi ku Miryango ishingiye ku Myemerere
Serivisi z’Ingoro Ndangamurage Z’u Rwanda:
-Gufata Gahunda yo Gusura
-Guhindura Gahunda yo Gusura
Serivisi z’Ubwikorezi:
-Uruhushya rwo gutwara abantu
-Uburenganzira bwo gutwara abantu
Icyemezo Cy’ubushinjacyaha:
-Icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko
Itangazamakuru:
-Kwemerera Ibitangazamakuru byo mu Mahanga gukorera mu Rwanda
Sura urubuga www.irembo.gov.rw maze usabe serivisi ushaka. Ushobora kandi kugana aba “agents” b’irembo bari mu gihugu hose bakagufasha.