Ibintu 4 ugomba kwitondera igihe ugiye gutangira umushinga

Buri mushinga wose umuntu agiye gukora biba bisaba ko awutegura, akawutekerezaho neza, akawumva, akamenya icyo umushinga uzamarira abandi n’uburyo umushinga ubwawo uzatera imbere kandi ukagirira akamaro uwukora.

Uyu munsi tugiye kuganira ku bintu bine by’ingenzi buri muntu agomba kwitaho no kwibaza mbere y’uko atangira umushinga uwo ari wo wose:

1. Kumenya niba ufite ubumenyi bwo gukora uwo umushinga

Mu gihe utegura umushinga ugomba kubanza kwibaza niba ufite ubumenyi kuri uwo mushinga cyangwa uzabona abakozi bawufitemo ubumenyi. Ntabwo ushobora gukora umushinga udafiteho ubumenyi. Bisaba ko umenya ibyo ushoboye cyangwa se wabonera abantu babishoboye babigufashamo. Ni na yo mpamvu kenshi usanga umuntu  akora umushinga mu byo yize cyangwa se ibyo afitemo impano, kabone n’ubwo yaba atarabyize. Si ngombwa kandi kuba waraminuje kugira ngo ukore umushinga. Icya ngombwa ni ukugira ubumenyi bw’ibanze n’amakuru ahagije ku mushinga ugiye gukora.

2. Kumenya neza ikibazo umushinga wawe uje gukemura

Umushinga uteza imbere uwawukoze ni utanga ibisubizo ku bibazo biri aho umushinga uherereye. Mu gihe utekereza gutangira umushinga, usabwa kubanza kugenzura neza aho uzawukorera n’ibibazo uzaba uje gukemura. Ibi bizatuma ubona abaguzi cyangwa abakoresha serivisi wazanye utavunitse, kuko wabazaniye ibyo bakeneye mu buzima bwabo bwa buri munsi.

3. Kumenya niba hari abandi bantu bakora nk’ibyo ugeteganya gukora

Kuba ugiye gukora umushinga usanzwe ukorwa n’abandi si ikibazo. Gusa bisaba ko umenya neza uko abandi bakora ukabigiraho, ukagena n’uburyo uzashyira akarusho mu byo bakoraga ku buryo nawe uzabona abagura serivisi utanga. Ibyo bizagufasha guhanganira isoko n’abasanzwe bakora ibyo ugiye gukora.  Mu gihe ugiye gukora umushinga usanzwe ukorwa n’abandi rero, begere ubigireho umenye n’imbogamizi bahura nazo.

4. Kumenya amategeko agenga igihugu cyangwa ahantu ugiye gukorera umushinga

Ni byiza ko umenya neza amategeko y’ahantu ugiye gukorera umushinga wawe. Ibi abantu ntibakunze kubiha agaciro ariko ni ngombwa cyane. Ni ngombwa ko umenya politiki y’imisoro y’aho ugiye gukorera ukanamenya imishinga yemewe cyangwa itemewe n’amategeko y’aho ushaka gukorera. Nko mu Rwanda, usanga hari ba rwiyemezamirimo batazi neza imisoro bagomba gutanga, iyo basonerwa bitewe n’imishinga bakora, igihe cyo kuyitanga, ingano yayo n’ibindi. Ni byiza rero ko umuntu atangira umushinga yamenye neza amategeko ajyanye nawo.

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Urubuga imbere.rw twiyemeje kuba abajyanama n’abarimu mu bukungu n’iterambere.

SERIVISE DUTANGA:

//// Financial Education //// Research and Consultancy ////  Advertisement  //// Translation and Proofreading //// Drafting of Policies, Strategic Plans, Business Plans and other Papers //// Motivational Speaking  ////  Web design

Duhamagare cyangwa utwandikire

Telephone: +250785115126, Email: imbere2020@gmail.com

Wemerewe kandi gutera inkunga ubwanditsi bwa imbere.rw kugira ngo dukomeze kubagezaho ubumenyi bubafasha kwiteza imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!