Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje amanota y’Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyirico rusange cy’amashuri yisumbuye. Muri rusange abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza ni 227,472; muri bo abatsinze ni 206,286 bingana na 90.69%.
Ku barangije amashuri abanza, batanu bahize abandi ni aba bakurikira:
1) ISEZERANO Forever Hyacinthe, yigaga muri Saint Andre mu Karere ka Muhanga;
2) IHIRWE Edvine, yigaga muri Mount Carmel School mu Karere ka Gasabo;
3) SINGIZWA TETA Ornella, yigaga muri EP Espoir de l’Avenir mu Karere ka Bugesera;
4) ISHYA RUGEMA Achille, yigaga muri Acadmie de la Salle mu Karere ka Gicumbi;
5) ISHIMWE David, yigaga muri EP High Land mu Karere ka Bugesera.
Ku barangije Icyirico rusange cy’amashuri yisumbuye, batanu bahize abandi ni aba bakurikira:
1) NTWALI MANZI Albert, yigaga muri Acadmie de la Salle mu Karere ka Gicumbi;
2) INKINDI AGAHOZO Peter Paola, yigaga muri ENDP Karubanda mu Karere ka Huye;
3) KARIRE Nora, yigaga muri Maranyundo Girls School mu Karere ka Bugesera;
4) GIRWA Lucky Time, yigaga muri ES Ruhango mu Karere ka Ruhango;
5) ARENGERWA Merci Alliance, yigaga muri ESC Byimana mu Karere ka Ruhango.
Kanda hano umenye uko wareba amanota