NESA: Uburyo bushya bwo kubara amanota y’ibizamini bya Leta

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje uburyo bushya bwo kubara amanota y’ibizamini bya Leta mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

NESA Rwanda Uburyo bwo kubara amanota y'ibizamini bya Leta

Uburyo bwo kubara amanota mu bizamini bya Leta haba ku barangije amashuri abanza bitegura kujya mu mashuri y’isumbuye, haba ku barangije icyiciro rusange (Ordinary Level) cyangwa abarangije amashuri yisumbuye bugenda buhinduka uko imyaka ishira.

Ubu buryo bushya bwo kubara amanota y’ibizamini bya Leta bwahinduye uburyo ayo manota yabarwaga n’uburyo abakoze ibizamini bashyirwaga mu byiciro, aho wasangaga umuntu ufite amanota menshi ari mu cyiciro gito (ari we watsinzwe ugereranyije n’ufite make), ku buryo byasaga nk’ibitanga ubutumwa butumvikanwaho, haba ku ruhande rw’ababyeyi cyangwa abanyeshuri.

Muri ubu buryo bushya, icyari kimenyerwe  nka Grade ya 1 (Grade One) ntabwo ari yo manota menshi. Ubu noneho amanota azajya abarwa guhera kuri 0 kugera kuri 6. Uwagize amanota menshi mu isomo azajya ahabwa amanota 6 naho uwagize make ahabwe zeru (0).

Urugero: Mu mashuri abanza, amanota yose bazaba bakoreraho azaba ari 30. Umunyeshuri uzaba ufite amanota menshi azaba yagize amanota 6 muri buri somo yakoze. Mu mashuri abanza bakora ibizamini by’amasomo atanu ariyo: Mathematics, Social and Religious Studies, Science and Elementary Technology, Ikinyarwanda n’Icyongereza.

Ku barangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Ordinary Leval), bazajjya babazwa amasomo 9 kandi yose ahabwe agaciro mu kubara amanota. Aha amanota azakorerwaho ni 54 bivuze ko buri somo rizaba rifite amanota 6 .

Gushyira mu byiciro amanota y’abanyeshuri (Grading) muri buri somo bizakorwa mu buryo bukurikira:

Kuva ku manota 70 -100 azahabwa Grade ya “Excellent” izahabwa Grade ya A ihwanye n’amanota 6;

Kuva ku manota 65-69 azahabwa Grade ya “Very Good” izahabwa Grade ya B ihwanye n’amanota 5;

Kuva ku manota 60-64 azahabwa Grade ya “Good” izahabwa Grade ya C ihwanye n’amanota 4;

Kuva ku manota 50-59 azahabwa Grade ya “Satisfactory” izahabwa Grade ya D ihwanye n’amanota 3;

Kuva ku manota 40-49 azahabwa Grade ya “Adequate” izahabwa Grade ya E ihwanye n’amanota 2;

Kuva ku manota 20-39 azahabwa Grade ya “Fair” izahabwa Grade ya S ihwanye n’amanota 1;

Kuva ku manota 0-19 azahabwa Grade ya “Fail” izahabwa Grade ya F ihwanye n’amanota 0.

School Calendar 2022-2023

NESA KUBARA AMANOTA Y'IBIZAMINI BYA LETA

NESA ivuga ko ubu buryo bushya bwo kubara amanota burushaho kumvikana ugereranyije n’ubwari busanzwe haba ku banyeshuri, abarezi n’ababyeyi.

School  Calendar 2022-2023.

KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO ZIRI KURI URU RUBUGA

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

5 thoughts on “NESA: Uburyo bushya bwo kubara amanota y’ibizamini bya Leta

  1. Turabashimiye cyane kuko mwafashe umwanya mugatekereza kubabyeyi n’abanyeshuri.ukuntu mwabaraga amanota abantu benshi ntibabyumvaga wasangaga umunyeshuri ufite 20 yatsinze cyane kurusha ufite50 ababyeyi ntibabyumvaga ariko ubu byoroshye Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!