Uko wakora ubworozi bw’inzuki

Waba wifuza gukora ubworozi bw’inzuki? Ubworozi bw’inzuki buri mu mishinga ishobora guteza imbere abayikora kandi igira akamaro gakomeye mu kubungabunga ibidukikije.

Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kurebera hamwe uko inzuki zororwa, aho wakura inzuki zo korora, uburyo zitanga umusaruro n’ibikenewe kugira ngo inzuki zitabweho neza kandi zitange umusaruro.

Niba ushaka ko tugufasha gutangira ubworozi bw’inzuki,

Twandikire kuri:

Telefone: +250785115126

Email: imbere2050@gmail.com

Website: www.imbere.rw

Ni gute inzuki zororwa?

Ubusanzwe inzuki zikunda kwibera ahantu hari ishyamba, mu biti no  mu myobo. Iyo zitaratangira kororwa n’abantu ntabwo ziba zikeneye ko zubakirwa inzu cyangwa ahandi ho kuba. Zikunda kwibera mu gasozi. Korora inzuki rero ni ukuzivana mu buzima bwo kuba mu ishyamba, mu biti cyangwa mu myobo, abantu bakazishyira mu mitiba (imizinga) twageraranya n’inzu abantu bakorera inzuki kugira ngo zibemo.

Kugira ngo umuntu atangire korora inzuki ni uko aba yazishyize mu mutiba (umuzinga) ubundi agatangira kuzikurikirana kugeza igihe zitangiye gutanga ubuki. Inzuki zishobora kujya mu mutiba zijyanyemo cyangwa se zashyizwemo n’abantu bazikuye aho zisanzwe ziba haba mu mwobo cyangwa mu ishyamba n’ahandi.

Kimwe n’andi matungo, habaho ubworozi bw’inzuki bwa kijyambere n’ubworozi bw’inzuki busanzwe. Ubworozi bw’inzuki bwa kijyambere bukorerwa mu mitiba yabugenewe, ikoze ku buryo inzuki zitanga umusauro mwinshi kandi zikororewa ahantu hamwe cyangwa mu isambu imwe. Ubworozi bw’inzuki busanzwe ni ubukorerwa mu mitiba ibaje mu biti cyangwa iboshye. Ubu buryo ntibutanga umusaruro ushimishije ugereranyije n’ubwa kijyambere. Icyo twafata ni uko inzuki nazo ushobora kuzorora mu buryo bwa kijyambere.

Uko wakora ubworozi bw’inzuki

Ni hehe wakura inzuki zo korora?

Mu bisanzwe aborozi b’inzuki baboha imitiba cyangwa bakayibaza, hanyuma bakayimanika (kwagika umutiba) mu biti inzuki zikazijyanamo. Uretse ko hari n’igihe umutiba uwumanika inzuki ntizijyemo. Gusa hari n’igihe uwagika uyu munsi bugacya zagiyemo cyangwa zikajyamo mu cyumeru kimwe.

Uretse inzuki zijyana mu mutiba, inzuki ushobora kuzifata zaguye nko ku giti cyangwa se ukazishyira mu mutiba wawe uzikuye mu mwobo cyangwa ahandi mu ishyamba zabaga. Ubu nabwo ni uburyo bwo kubona unzuki zo korora.

Uburyo bwa gatatu wabonamo inzuki ni uko ushobora kuzigura n’abasanzwe bazorora. Aha ugura umuzinga wose urimo n’inzuki ukawujyana aho ushaka kororera inzuki zawe.

Inzuki zitanga umusaruro gute?

Ikintu kinini gituma abantu borora inzuki ni uko zitanga ubuki. Ubuki niwo musaruro aborora inzuki baba bazitezeho. Uretse ubuki, ibindi bikomoka ku nzuki ni ibinyagu (bamwe bakunda kwita ibimamara) nabyo bishobora kuribwa no gukorwamo ibindi bikoresho nka “bougie”, amavuta n’ibindi byinshi.

Mu buryo busanzwe umuzinga umwe ushobora gutanga ubuki bubarirwa hagati ya litiro 1 na litiro 5. Uretse ko iyo ari umuzinga wa kijyambere ushobora no kuzirenza. Mu Rwanda igihe cyiza cyo gusarura ubuki mu nzuki (byitwa guhakura) ni igihe cy’impeshyi n’ikindi gihe cy’izuba kuko muri icyo gihe nibwo inzuki zibika ubuki.

SOMA IZINDI NYANDIKO BIJYANYE

Ni iki umuntu yakora kugira ngo inzuki zitange umusaruro?

Inzuki, kimwe n’andi matungo zisabwa kwitabwaho. Nubwo inzuki zitaragirwa cyangwa ngo zigaburirwe mu buryo buhoraho, ariko inzuki zitabwaho.

Ibi ni bimwe mu by’ingenzi umworozi w’inzuki agomba kwitaho:

Kugirira isuku aho inzuki zororewe: ni byiza ko aho inzuki zororewe haba hari isuku, hatari ibigunda kandi hatava.

-Gusakara neza umuzinga: Inzuki zizirana no kunyagirwa. Akenshi iyo zinyagiwe zihita ziva mu muzinga zikagenda. Ni ngombwa rero gusakara neza umuzinga w’inzuki kugira ngo zitanyagirwa.

-Gupfundikira neza umutiba ku buryo nta kandi gasimba kinjiramo: Inzuki zikunda kugira utundi dusimba tuzirya. Ni byiza ko umuzinga wazo uba upfutse kandi upfundikiye neza, hagasigara gusa umwanya muto inzuki zinyuramo mu rwego rwo kwirinda utundi dukoko dushobora kuzirya.

Gutera indabo n’ibindi biti bigira indabo aho wororeye inzuki: Umworozi w’inzuki agirwa inama yo gutera ibiti bigira indabo mu bice yorereramo inzuki kugira ngo inzuki zijye zibona aho zitara cyangwa zikura ibizitunga.

Kwirinda guhora ujya gushakamo ubuki: Inzuki zigira igihe zitangira ubuki. Umworozi w’inzuki agomba kugira gahunda y’igihe azajya gukuramo ubuki atabikoze kenshi kandi atabangamiye umutekano wazo.

Akamaro k’inzuki mu kubungabunga ibidukukije:

Inzuki zigira akamaro kanini mu kubungabunga ibidukikije ku isi. Biragoye ko ubuzima bw’abantu ku isi n’ubw’ibindi binyabuzima bwashoboka hatariho inzuki. Inzuki nizo zituma ibihungwa bibangurirana bikera binyuze mu gukwirakwiza umwayi w’ibihingwa mu gihe ziba zitara cyangwa zishaka ibizitunga.

Mu gusoza iyi nyandiko, turongera kubibutsa ko dushobora kubafasha gutangira umushinga w’ubworozi bw’inzuki.

Twandikire kuri cyangwa uduhamagare kuri:

Telefone: +250785115126

Email: imbere2050@gmail.com

Website: www.imbere.rw

Uko wakora ubworozi bw’inzuki

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20