Ubworozi bw’ingurube: ubwoko bw’ingurube zororwa mu Rwanda

Ubworozi bw’ingurube buri mu mishinga ikorwa n’abantu benshi mu Rwanda kandi  bugira uruhare mu iterambere ry’ababukora. Mu Rwanda, hari ibyororo byinshi by’ingurube, buri cyororo kigira umwihariko wacyo hagendewe ku buryo gitanga umusaruro, imiterere yacyo n’uburyo cyororoka.

Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kurebera hamwe ubwoko bw’ingurube cyangwa ibyororo by’ingurube wakororera mu Rwanda.

KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA

1) Ingurube z’inyarwanda

Izi ngurube zirangwa no kugira uruhu rw’umukara, umunwa muremure, amatwi matoya ahagaze cyangwa aryamye. Ingurube z’ubu bwoko zihanganira indwara n’ibihe by’ubushyuhe. Zirya indyo iyo ari yose zibonye kandi zigira igikuriro gito ugereranyije n’izindi. Zigira ibinure byinshi kandi zikabyara abana (ibibwana) bakeya.

Ubworozi bw’ingurube: ubwoko bw’ingurube zororwa mu Rwanda

2) Ingurube zo mu bwoko bwa “Large White”

Ingurube zo mu bwoko bwa “Large White” zigira ibara ry’umweru. Zigira amatwi ashinze. Izwiho kubyara ingurube nyinshi kandi neza kurusha ubundi bwoko bw’ingurube. Yihanganira indwara ariko itanga umusaruro muke w’inyama ugeranyije n’izindi kubera ko igira ibinure byinshi.

Ubworozi bw’ingurube: ubwoko bw’ingurube zororwa mu Rwanda

3) Ingurube zo mu bwoko bwa “Landrace”

Ingurube zo mu bwoko bwa “Landrace” zigira ibara ry’umweru. Zikunda kuba ndende zikagira n’amatwi atendera. Nazo zigira umwihariko wo kubyara ingurube nyinshi  no gutanga umusaruro uringaniye w’inyama.

Ubworozi bw’ingurube: ubwoko bw’ingurube zororwa mu Rwanda

4) Ingurube zo mu bwoko bwa “Pietrain”

Ingurube zo mu bwoko bwa Pietrain zigira ibira ry’umweru rivanzemo amabara n’ibidomo by’umukara, ariko hari n’izigira ibara ry’umweru gusa. Zigira amatwi mato areba imbere. Zigira inyama nyinshi ariko ntabwo zihanganira cyane indwara ugereranyije n’izindi.

Ubworozi bw’ingurube: ubwoko bw’ingurube zororwa mu Rwanda

5) Ingurube zo mu bwoko bwa “Duroc”

Ingurube zo mu bwoko bwa “Duroc” zigira ibara ry’ikigina, nta yandi mabara zigira. Zigira amatwi magufi areba imbere. Iyi ngurube igira umwihariko wo kugira inyama nyinshi n’ibinure bike. Yihanganira ubushyuhe, ubukonje ndetse n’indwara. Igira igikuriro cyiza ugeranyije n’izindi.

Ubworozi bw’ingurube: ubwoko bw’ingurube zororwa mu Rwanda

6) Ingurube zo mu bwoko bwa “Camborough”

Ingurube zo muri ubu bwoko zigira ibara ryera. Igira umwihariko wo kororoka no gukuza vuba abana bayo. Izwiho kurya ibiryo bikeya ugeraranyije n’izindi kandi ibyara inshuro nyinshi itarasaza.

Ubworozi bw’ingurube: ubwoko bw’ingurube zororwa mu Rwanda

7) Ingurube z’ibyimanyi

Amoko y’ingurube yavuzwe haruguru nayo ashobora kuvangwa binyuze mu kubangurira ingurube z’ubwoko butandukanye. Ibyo nibyo bituma habaho ingurube z’ibyimanyi zituruka ku kubanguriranya amoko y’ingurube anyuranye cyane cyane ayo twavuze haruguru.

SOMA IZINDI NYANDIKO BIJYANYE

KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20