Umushinga w’ubworozi bw’ingurube: ibintu 5 ukwiye kumenya ku bworozi bw’ingurube

Ubworozi bw’ingurube ni umwe mu mishinga igezweho kandi ishobora guteza imbere abayikora. Mbere yo gutangira gukora umushinga w’ubworozi bw’ingurube, ni byiza ko ubanza ukamenya uko uwo mushinga ukorwa; ukamenya n’amakuru y’ibanze ajyanye nawo.

Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kurebera hamwe ibintu 5 abantu badakunze kumenya kuri uyu mushinga w’ubworozi bw’ingurube:

1) Ni umushinga wunguka kandi vuba

Ubworozi bw’ingurube buri mu mishinga itanga inyungu nyinshi kandi mu gihe gito. Reka dutange ingero z’imibare: Ingurube nyuma y’amezi 6 ishobora kubagwa igatanga inyama. Ingurube ibyara nayo ishobora kubyara inshuro nibura 2 mu mwaka umwe. Ugereranyije muri rusange ingurube ishobora kubyara ibibwana biri hagati ya 6 na 12 uretse ko hari n’izibirenza. Ni ukuva ko nibura utangiranye umushinga ingurube 1 ikuze, ushobora kumara umwaka ufite izindi ngurube zirenze 20. Utangiranye ingurube 10, ushobora kumara umwaka ufite ingurube zirenga 200.  Mu gihe uteganya gukora ubworozi, ingurube ziri mu matungo ya mbere ugomba gutekereza kuko zunguka vuba kandi nta gihombo zikunda guteza nk’andi matungo.

KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA

2) Ingurube ntabwo zirya byinshi

Abantu benshi bataratangira umushinga w’ubworozi bw’ingurube bakunda kugaragaza impungenge z’uko ngo ingurube ari itungo rirya byinshi. Bakunda kuvuga ko ingurube igoye kuyorora kubera ko ngo ishobora kuba irya byinshi. Ibyo ntabwo ari byo! Ingurube iri mu matungo arya ibiryo bicye cyane. Ese wari uzi ko ingurube ikuze ishobora gutungwa na 1kg y’ibiryo ku munsi kandi ikaba ibyibushye imeze neza? Icya mbere ukwiye kumenya nk’umworozi w’ingurube ni ukugira gahunda nyayo yo kugaburira ingurube no kuziha amazi; zikagira amasaha adahinduka uzigaburiraho, ubundi ukaziha n’amazi. Ikindi ugomba kwitaho ni ukuziha ibiryo bifite intungamubiri zose byaba ibyo uguze cyangwe se ibyo wikoreye.

3) Umusaruro w’ibikomoka ku ngurube ntabwo ujya ubura isoko

Mu Rwanda kimwe n’ahandi ku isi, ibikomoka ku ngurube cyane cyane inyama zazo ntabwo zijya zibira isoko ku buryo wagira impungenge z’aho uzagurisha inyama z’ingurube. Ku isoko ryo mu Rwanda inyama z’ingurube zirakenewe cyane ahubwo usanga izikenewe ziruta izihari. Ni ukuvua ko igihe cyose waba ufite ingurube utabura abaguzi bazo. Uretse n’izo kubaga, abantu banshi baba bakeneye ingurube zo korora zaba izikiri ntoya cyangwa izikuze. Ibi banajyana na ya ngingo ya mbere yo kuba ingurube zunguka kuko zitajya zibura isoko zaba ari izo kubaga cyangwa izo korora.

4) Ingurube nazo zisaba kugirirwa isuku nk’ayandi matungo

Abantu benshi bamenyereye ko ingurube ari itungo rigira umwanda kandi rikunda kororerwa ahantu hari umwanda. Ibyo na byo si byo! Ingurube ubwayo igira isuku kandi ikunda kororerwa ahantu hari isuku. Iyo ingurube uyororeye ahantu hari isuku ikura neza kandi ntirware indwara zikomoka ku mwanda. Mu gihe uteganya korora ingurube ni byiza ko witwararika ibjyanye n’isuku, ukajya uzikorera isuku buri munsi kandi ugasukura ibikoresho ziriramo, ukazigaburira n’ibiryo bisukuye.

5) Ni umushinga usaba kuwukurikirana buri munsi

Kimwe n’indi mishinga, ubworozi bw’ingurube ni umushinga usaba kuwukurikirana buri munsi. Hari abantu benshi bibwira ko kuba wubatse ikiraro, ukagura ingurube zo korora, ukaba unafite amafaranga yo kuzigurira ibiryo bihagije. Ntabwo ibyo bihagije. Niba ushaka gutangira ubworozi bw’ingurube ugomba kuzirikana ko ari ngombwa ko ukurikirana umushinga wawe. Bishobotse ukajya ahagera buri munsi, ukamenya ibyo zariye, ukareba amasuku, ukamenya ko zanyweye amazi, ukamenya niba zarwaye n’ibindi. Hari abantu benshi bafata amafaranga yabo bakayashora muri uyu mushinga ariko ugasanga barahombye kubera ko umushinga bawurekeye abakozi, ntibawukurikirane. Ni byiza ko ukurikirana umushinga wawe, ukajya uwuhozaho ijisho. Ibyo kandi ni nako bimeza ku yindi mishinga.

Umusozo

Muri iyi nyandiko twababwiye ibintu 5 abantu benshi badakunda kumenya ku mushinga w’ubworozi bw’ingurube. Ibyo twibanzeho ni uko ari umushinga wunguka cyane kandi vuba, ingurbe zikaba zitagora kuzigaburira, kuba ibikomoka ku bworozi bw’ingurube bitabura isoko, kuba ingurube nazo zisaba kugirirwa isuku no kuba ari umushinga usabwa gukurikiranwa nk’indi mishinga yose.

URUBUGA IMBERE, DUTANGA SERIVISI ZO GUTEGURA IMISHINGA NO GUHUGURA ABANTU BASHAKA KWITEZA IMBERE MU MISHINGA INYURANYE.

TWANDIKIRE CYANGWA UDUHAMAGARE KURI:

TELEFONE: +250785115126

EMAIL: imbere2050@gmail.com 

SOMA IZINDI NYANDIKO BIJYANYE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20