Imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ryagarutse ku nshuro yaryo ya 18

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iramenyesha Abanyarwanda bose n’abafatanyabikorwa bayo ko yateguye Imurikabikorwa rya 18 ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rizabera ku Mulindi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Imurikabikorwa rizaba kuva taliki ya 18 Kamena kugeza tariki ya 27 Kamena 2025.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Duteze imbere guhanga ibishya n’ishoramari, nk’inkingi z’ubuhinzi n’ubworozi bidahangabanywa n’ibihe“.

Muri iri Murikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rizaba umwanya mwiza wo kwerekana ibishya byagezweho mu buhinzi n’ubworozi. Ni urubuga kandi ruzahuza abamurika n’abasura imurika ngo basangire amakuru n’ubunararibonye mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Ni muri urwo rwego, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi inejejwe no kubasaba kwiyandikisha mwuzuza urupuro rwagenewe kuzuzwa n’abazitabira imurika ryavuzwe hejuru ruri ku rubuga rwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi: www.minagri.gov.rw/agrishow. Urupapuro rwujujwe rwoherezwa kuri aderesi ikurikira: agrishow@minagri.gov.rw cyangwa mukarwizanira ku cyicaro cya MINAGRI bitarenze tariki ya 14 Kamena 2025 mu masaha y’akazi.

Mukeneye ibindi bisobanuro mwabaza kuri telefoni zikurikira (+250)784010290, (+250)788640537, (+250)788302083 cyangwa umurongo utishyurwa wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi: 4127.

SOMA IZINDI NYANDIKO KU RUBUGA RWACU

Imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ryagarutse ku nshuro yaryo ya 18

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20