Ubuhinzi bw’imbuto n’imboga buri mu mishinga igira uruhare mu iterambere ry’ababukora kandi igatanga umusaruro ushimishije. Ibyo bituruka ku kuba mu Rwanda hari isoko rinini ry’imbuto n’imboga zinyuranye no kuba imbuto n’imboga bikenerwa n’abantu bose ku mafunguro yabo.
IYANDIKISHE KU RUBUGA RWACU KU BUNTU
Kwiyongera kw’amahoteli n’amaresitora akomeye mu Rwanda, kuba bigo by’amashuri bikenera guha abanyeshuri indyo yuzuye no kuba umubare w’abarya imbuto n’imboga wiyongera cyane, bituma mu Rwanda hagaragara ikibazo cy’imbuto n’imboga bihagije ku isoko. Imbuto zihingwa mu Rwanda ntabwo zishobora guhaza isoko ryo mu Rwanda. Ni nako bimeze kandi ku mboga zinyuranye nka karoti n’iizndi. Imbuto n’imboga zo mu Rwanda kandi zigira isoko rinini mu rwego rw’Akarere no ku rwego mpuzamahanga ku buryo zishobora koherezwa mu mahanga.
Inanasi ni kimwe mu bihingwa byera mu Rwanda kandi bitanga umusaruro ushimishije. Ni urubuto rwiza ruribwa ku mafunguro, cyangwa rukaba rwakorwamo umutobe (juice). Inyanya, amashu, karoti n’ibitunguru nabyo biri mu mboga zikenerwa n’abantu benshi. Gukora ubuhinzi bw’inanasi n’izo mboga ni umuhsinga ukomeye duhamya ko utanga inyungu kuko ari umuhsinga disanzwe dukora.
Mu nyandiko y’umushinga twabateguriye turagaragaza ibi bikurikira:
I. AMAKURU Y’IBANZE KU MUSHINGA
I.1.IZINA RY’UMUSHINGA: UBUHINZI BW’IMBUTO N’IMBOGA
I.2. UWAKOZE UMUSHINGA (NYIRUMUSHINGA)
Jye wateguye umushinga nsanzwe ndi umuhinzi w’umwuga kandi ufite uburambe mu guhinga imbuto n’imboga. Uyu mushinga nawuteguye mu rwego rwo kwagura ibikorwa by’ubuhinzi bw’inanasi n’imboga zirimo: inyanya, ibitunguru, karoti n’amashu.
AMAZINA:
Telefone: ………………………………..
I.3. AHO UMUSHINGA UZAKORERA
Intara:
Akarere:
Umurenge:
Akagari:
Umudugudu:
I.4. IBIKORWA UMUSHINGA UZAKORA
KANDA HANO UBONE INYANDIKO YOSE
I.5. INCAMAKE Y’AMAFARANGA AZAKENERWA MU MUSHINGA
SN | AMAFARANGA AKENEWE | INGANO (Frw) |
1 | Amafaranga y’umushinga wose | 28,680,000 |
2 | Uruhare rwa nyirumushinga | 3,500,000 |
3 | Inguzanyo ya Bank | 25,180,000 |
Ingengo y’imari irambuye iri mu bice bikurikira by’uyu mushinga.
II. AMAKURU ARAMBUYE KU MUSHINGA
II.1. IMPAMVU Z’UMUSHINGA
Kanda hano ubone inyandiko yose
II.2. INTEGO Z’UMUSHINGA
A) Intego rusange:
Intego rusange z’umuhsinga ni ukongera umusaruro w’imbuto n’imboga ku isoko ryo mu Rwanda binyuze mu buhinzi bw’inanasi, inyanya, karoti, ibitunguri n’amashu.
B) Intego zihariye:
-Gukora ubuhinzi bw’imbuto z’inanasi;
-Gukora ubuhinzi bw’imboga zirimo inyanya, ibitunguru, caroti n’amashu;
-Gutubura ingemwe z’inanasi no kuzigeza ku bandi bahinzi mu Rwanda;
-Kwegereza Abanyarwanda imbuto n’imboga zikenewe ku mafunguro;
-Kurwanya imirire mibi duteza imbere kurya imbuto n’imboga;
-Guhanga umurimo no kurwanya ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko.
II.3. IBIBAZO UMUSHINGA WACU UZAKEMURA:
Uyu mushinga uzagira uruhare mu gukemura ibibazo bikurikira aho uzakorera:
- Ikibazo cy’imirire mibi;
- Ikibazo cy’ibura ry’imbuto n’imboga ku isoko ryo mu Rwanda;
- Ikibazo cy’ibura ry’ingemwe z’inanasi ku bahinzi
- Ikibazo cy’ubushomeri;
II.4. ABO UMUSHINGA UZAGIRIRA AKAMARO:
Uyu mushinga uzagirira akamaro mbere na mbere nyirumushinga n’umuryango we kuko uzatanga inyungu mu buryo bw’amafaranga no buryo bw’iterambere n’imibereho myiza.
Uyu mushinga uzagirira akamaro abaturanyi ba nyirawo cyane cyane abo mu Karere ka Ngoma bazabona aho bagura imbuto z’inanasi n’imboga zirimo inyanya, ibitunguru, caroti n’amashu. Abandi uyu mushinga uzagirira akamaro ni abacuruza n’abarangura imbuto z’imboga cyangwa abafite inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi nk’abakora “Souce tomate” cyangwa abakora imitobe inyuranye. Uyu mushinga uzagirira kandi uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’abawutuririye.
II.5. AKAMARO K’UMUSHINGA KU GIHUGU
Uyu mushinga uzagira akamaro ku gihugu mu buryo bukurikira:
- Kurwanya ubushomeri mu baturage, cyane cyane urubyiruko rwo mu cyaro umushinga uzakorerwamo;
- Kugabanya no kurwanya ikibazo cy’imirire mibi ikomoka ku kutarya imboga n’imbuto
- Imisoro ikomoka ku gucuruza imbuto n’imboga tuzahinga izinjira mu isanduku y’Igihugu
III. IBIKORWA BY’UMUSHINGA N’IGIHE BIZAKORERWA
III.3. Igihe umushinga uzamara
IV. INGENGO Y’IMARI Y’UMUSHINGA (IBYO UMUSHINGA UZAKENERA)
KANDA HANO UBONE UMUSHINGA WOSE
V. IBYO UMUSHINGA UZINJIZA N’UBURYO UZUNGUKA
V.1. IBYO UMUSHINGA WINJIZA
KANDA HANO UBONE INYANDIKO YOSE
V.4. UBURYO BWO KWISHYURA INGUZANYO
VI. UBURYO BWO KWAGURA UMUSHINGA
Mu kwagura umushinga turateganya ibi bikurikira:
- Kongera umubare ingano y’ubutaka dokoreraho ubuhinzi. Tutaragenya kugera kuri hegitari 20 mu myaka itatu
- Gukora uruganda rukora imitobe ikomoka ku nanasi. Turateganya kubikora nyuma y’imyaka ibiri.
- Kugura imodoka izajya itwara umusaruro w’ubuhinzi bwacu. Turateganya kuyigura nyuma y’imyaka itatu.
- Gukora uruganda rutunganya “sauce tomate”
VII. UBURYO BWO KUMENYAKANISHA UMUSHINGA
Mu rwego rwo kumenyekanisha umushinga no gushaka abaguzi ba serivisi n’ibicuruzwa by’umushinga wacu, tuzakoresha uburyo bukurikira:
- Kumenyekanisha umushinga binyuze mu mbuga nkoranyamabaga (Facebbook, whatsap, twitter n’izindi),
- Kubwira umushinga inshuti n’abandi tuziranye;
- Gukorana n’abacuruzi bacuruza ibikomoka ku buhinzi bwa marakuja (abarangura n’abacuruza kuri detaille) n’abafite inganda zintunganya ibikomoka ku buhinzi bwacu.
IX. UBURYO BWO GUKURIKIRANA UMUSHINGA
Uyu mushinga uzakurikiranwa na nyirumushinga ku bufatanye n’abakozi b’umushinga. Hazabaho kandi gukorana n’abakozi ba Leta bashinzwe iby’ubuhinzi ku rwego rw’Akagari n’Umurenge mu buryo bw’ubujyanama.
X. INGARUKA UMUSHINGA UZAGIRA KU BIDUKIKIJE
Uyu munshinga nta ngaruka mbi yo kwangiza ibidukikije uzagira. Uzibanda ku gukoresha ibyujuje ubuziranenge kandi bikorerwa mu Rwanda.