Uko wategura ingengo y’imari y’umushinga

Mu bice by’ingenzi bigize umushinga harimo igice cy’ingengo y’imari y’umushinga. Iki ni igice kigaragaza amafaranga azakenerwa mu bikorwa byose by’uwo mushinga. Iki gice kigaragaza kandi aho amafaranga azaturuka yaba ari inguzanyo, inkunga cyangwa uruhare rwa nyirumushinga.

Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kurebera hamwe iby’ingenzi bigize ingengo y’imari y’umushinga w’ubworozi bw’ingurube. Muri iyi nyandiko turareber hamwe imbogamizi ziboneka mu bworozi bw’ingurube, intego z’umushinga n’ingengo y’imari y’umushinga. Ibi ni bimwe mu bice bigize umushinga twahisemo kongera muri iyi nyandiko.

Imbogamizi ziri mu bworozi bw’ingurube

Kimwe n’indi mishinga, ubworozi bw’ingurube mu Rwanda buhura n’imbogamizi zikurikira:

– Kubura icyororo cyiza cy’ingurube,

– Ibiryo by’ingurube bihenze ku isoko;

– Indwara n’ibyorezo bishobora kwibasira ingurube;

– Urugero rukiri hasi mu bijyanye no kongereragaciro ibikomoka ku bworozi mu Rwanda;

-Ubumenyi buke ku bworozi bw’ingurube

Mu rwego rwo gukemura bimwe muri ibyo bibazo, umushinga wacu uzibanda ku korora ingurube mu buryo bwa kijyambere no gukoresha icyororo gitanga umusaruro. Hazibandwa kandi ku kugura no kwikorera ibiryo by’ingurube byujuje ubuzuranenge n’ibisabwa kugira ngo ingurube zikure neza. Hazabaho kandi kwihugura, guhugura abakozi no guhugura abandi bashaka korora ingurube mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’ubumenyi buke ku bworozi bw’ingurube.

Intego z’umushinga w’ubworozi bw’ingurube

A) Intego rusange:

Kwiteza imbere no guteza imbere abaturage binyuze mu bworozi bw’ingurube bukozwe mu buryo bwa kijyambere.

B) Intego zihariye:

-Korora no guteza imbere ubworozi bw’ingurube za kijyambere;

-Kwegereza abandi borozi cyororo (ibibwana) cy’ingurube

-Gucuruza no kugurisha ingurube zitanga inyama;

-Guteza imbere imibereho myiza n’imirire myiza, hifashishijwe inyama zikomoka kuri ubu bworozi bw’ingurube;

-Guhanga umurimo no kurwanya ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko;

-Iterambere ry’Igihugu muri rusange;

-Gutanga amahugurwa no kwigisha abandi borozi b’ingurube.

Urugero rw’ingengo y’imari y’umushinga w’ubworozi bw’ingurube

Muri iyi nyandiko twafashe urugro rw’umuntu ushaka gutangirira ku ngurube 30.

Imbonerahamwe zikurikira zigaragaza ibikenewe n’ingengo y’imari yabyo.

1. INYUBAKO/IBIRARO

IBIKENEWEINGANOIGICIRO CYA KIMWE (Frw)IGICIRO CYOSE (Frw)
Kubaka ibiraro by’ingurube31,500,0004,500,000
Kubaka inzu yo gukoreramo ibiryo11,500,0001,500,000
Ububiko (stock)11,000,0001,000,000
IGITERANYO (A)  7,000,000

2. IBIKORESHO

Uburiro (Ibyo kuriramo)  5030,0001,500,000
Ibigega by’amazi2500,0001,000,000
Amajerakani52,00010,000
Ibikoresho by’isuku  120,000
IGITERANYO (B)  2,630,000

3. KUGURA IBIBWANA BY’INGURUBE

Kugura ibibwana by’ingurube3050,0001,500,000
Transport1100,000200,000
IGITERANYO (C)  1,700,000

4. KUGABURIRA INGURUBE (MU GIHE CY’UMWAKA)

IBIKENEWEINGANO MU KWEZIIGICIRO CYA KIMWE (Frw)IGICIRO MU KWEZI (Frw)IGICIRO MU MEZI 6 (Frw)
Ibiryo by’ingurube mu mwaka(estimate)400/Kg(estimate)  6,500,000
Amazi (100,000 L)     10   1,000,000
IGITERANYO (D)  9,800,000  7,500,000

5. IMITI N’INKINGO

Imiti (all included)  600,000
Inkingo (all included  500,000
IGITERANYO (E)  1,100,000

6. ABAKOZI

UMUKOZIUMUBAREUMUSHAHARA MU KWEZIUMUSHAHARA MU MWAKA
Veterinnaire160,000720,000
Abakozi ba buri munsi230,000*3=60,000720,000
Umuzamu120,000240,000
IGITERANYO (F)  1,680,000

IGITERANYO CY’AMAFARANGA UMUSHINGA UZASABA:

A+B+C+D+E+F= 57,370,000 Frw (Miliyoni mirongo itanu na zirindwi n’ibihumbi magana atatu na mirongo irindwi by’amafaranga y’u Rwanda).

AMAFARANGA UMUSHINGA UZAKENERA:

SNAMAFARANGA AKENEWEINGANO (Frw)
1Amafaranga y’umushinga wose57,370,000
2Uruhare rwa nyirumushinga4,500,000
3Inguzanyo52,870,000

Dutanga serivisi zo gutegura imishinga inyuranye. Niba wifuza ko tugufasha gutegura umushinga, Twandikire cyangwa uduhamagare:

Telefone: +250785115126

Email: imbere2020@gmail.com

Website: www.imbere.rw

SOMA IZINDI NYANDIKO ZIRI KU RUBUGA RWACU

SABA GUTEGURA UMUSHINGA

Muri iyi nyandiko twafashe urugero rw’umuntu ushaka gutangirira ku ngurube 30.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!