Ubuhinzi bw’imboga cyane cyane inyanya buri mu mishinga igira uruhare mu iterambere ry’ababukora kandi igatanga umusaruro ushimishije. Ibyo bituruka ku kuba mu Rwanda hari isoko rinini ry’imboga.
Inyanya ni kimwe mu bihingwa byera mu Rwanda ariko bikenera guhingwa mu buryo bwa kijyambere. Niyo mpamvu muri uyu mushinga twateguye guhinga inyanya muri “Greenhouse” mu rwego rwo kongera umusaruro wazo no guhinga inyanya mu buryo bwa kijyambere kandi zigatanga umusaruro wujuje ubuziranenge.
Akamaro ko guhinga inyanya muri greenhouse
Guhinga inyanya muri greenhouse ni uburyo bwo bwiza bwo kuzihinga mu buryo bwa kijyambere kandi zigatanga umusauri munini, ufite ubuzirangenge. By’umwihariko guhinga muri “greenhouse” bifite akamaro mu buryo bukurikira:
-Guhinga bikorwa mu bihe byose, haba mu gihe cy’izuba no mu gihe cy’imvura;
-Birinda inyanya kugirwaho ingaruka n’ihindagurika ry’ibihe cyangwa ry’ikirere;
-Birinda indwara n’ibyonnyi bikunda gufata no kwibasira inyanya cyane cyane izihingwa hanze;
-Bitanga umusaruro mwinshi kandi wujuje ubuziranenge ugereranyije n’inyanya zihingwa hanze;
-Bifasha gukoresha amazi neza no gutuma inyanya zibona amazi zikeneye.
-Ni uburyo bwiza bwo gukoresha ubutaka; hakaboneka umusaruro munini hakoreshejwe ubutaka buto.
Ingengo y’imari y’umushinga wo guhunga inyanya muri greenhouse
Imbonerahamwe zikurikira zigaragaza amafaranga azakenerwa mu bikorwa, ibikoresho n’imirimo y’umushinga:
A) GUTEGURA UMUSHINGA NO KUBAKA GREEN HOUSE
IBIKENEWE | INGANO | IGICIRO CYA KIMWE (Frw) | IGICIRO CYOSE (Frw) |
Gutegura umushinga | 1 | Estimate | 200,000 |
Ubutaka buzubakwamo greenhouse | (Uruhare rwa nyirumushinga) | 2,000,000 | |
Kubaka greenhouse | 15mX60m | 9,444,450 | |
IGITERANYO (A) | 11,644,450 |
B) GUHINGA INYANYA
Turateganya ko mu mwaka umwe tuzajya duhinga ibihembwe 2 (inshuro 2). Imbonerahamwe ikurikira igaragaza ibizakenerwa mu mwaka.
IBIKENEWE | INGANO | IGICIRO CYA KIMWE (Frw) | IGICIRO CYOSE (Frw) |
Kugura umwayi | 10kg | 7,000 | 70,000 |
Kugura ifumbire y’imborera | Estimate | 400,000 | |
Kugura ifumbire mvaruganda (NPK, Uree…) | Estimate | 500,000 | |
Imiti yica udukoko n’irwanya ibyonnyi/indwara | (estimate) | 400,000 | |
Amazi yo kuvomera | 300,000 | ||
IGITERANYO (B) | 1,670,000 |
C) GUHEMBA ABAKOZI
IBIKENEWE | INGANO | Umushahara ku kwezi (Frw) | Umushahara ku mwaka (Frw) |
Umukozi ukurikirana umushinga | 1 | 50,000 | 600,000 |
Abakozi bakurikiranya inyanya(guhinga, gukurikirana no gusarura) | 2 | 30,000*2 | 720,000 |
IGITERANYO (C) | 1,320,000 |
IGITERANYO CYOSE CY’AMAFARANGA Y’UMUSHINGA USABA
= A+B+C
= 11,644,450+1,670,000+1,320,000
= 14,634,450 Frw
IGITERANYO CY’AMAFARANGA UMUSHINGA UZASABA: 14,634,450 Frw
Ingengo y’imari yagaragajwe haruguru yagenwe hagendwe ku rugero rw’umushinga. Birashoboka ko uyu mushinga wawukora ufite n’amafaranga make kuyo twagaragaje muri iyi nyandiko.
Umushinga wo guhinga inyanya muri greenhouse ufite ibindi bice by’ungenzi bigomba kujyamo. Bimwe muri ibyo bice ni ibi bikurikira:
-Intego z’umushinga
-Aho umushinga uzakorera
– Ibikorwa by’umushinga na gahunda y’ibikorwa
-Amakuru kuri nyirumushinga
-Aho ingengo y’imari izava
-Uko umushinga uzunguka
-Uburyo bwo kwishyura inguzanyo mu gihe uteganya kuzayisaba
-Uburyo bwo gukurikirana umushinga
-Uburyo bwo kwamamaza umushinga,…
KANDA HANO UBONE INYANDIKO YOSE Y’UYU MUSHINGA
TWANDIKIRE CYANGWA UDUHAMAGARE KURI:
Telefone: +250785115126
Email: imbere2020@gmail.com
Website: www.imbere.rw