Umushinga w’ubworozi bw’ihene

Ubworozi bw’ihene buri mu mishinga ikomeye ishobora kuguhindurira ubuzima. Nk’uko bimeze ku mishinga myinshi y’ubworozi, uyu nawo ni umushinga woroshye gukora kandi wunguka.

Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kurebera hamwe amakuru y’ibanze ajyanye n’ubworozi bw’ihene.

INDI MISHINGA Y’UBWOROZI WAKORA

a) Ubwoko bw’ihene bwororwa

Ihene zibamo amoko menshi. Ayo mako agenda atandukana bitewe n’uko abaho, uko asa, uko angana ndetse n’aho yororerwa. Amwe mu moko y’ihene twavuga ni aya:

– Ihene zo mu bwoko bwa “boer”: Izi hene zikomoka muri Afurika y’Epfo. Ni ihene zororwa cyane n’abantu bashaka inyama. Zizwiho gutanga umusaruro w’inyama.

Ihene zo mu bwoko bwa “alpine”: Ni ihene bivugwa ko zikomoka mu Bufaransa. Ni ihene zizwiho gutanga umusaruro mwinshi w’amata y’ihene. Izi zishobora kororerwa ahantu hose ku isi.

-Ihene zo mu bwoko bwa “nubian”: Izi zirangwa no kugira amatwi maremere atendera. Izi zororoka cyane mu bice bishyuha zikaba zishobora gutanga umusaruro w’amata y’ihene n’inyama.

Mu Rwanda haba kandi hene zo mu bwoko bw’inyarwanda zimenyerwe cyane kwihanganira ikirere no kororoka cyane.

Ubundi bwoko bw’ihene buba ahantu hatandukanye ni ihene zo mu bwoko bwa “Mancha”, “Saanen”, “Kiko”, “Spanish”, “Nigerian Dwarf”, “Angora” n’izindi nyinshi.

b) Uko bubaka ikiraro cy’ihene

Ubusanzwe ihene zororerwa mu Rwanda no mu bindi bice byinshi bya Afurika ntabwo zikunda kuba mu biraro. Gusa zigomba kugira inzu ziraramo cyangwa zibamo ariko zikagira umwanya munini wo kuba hanze cyane cyane aho zirisha cyangwa zihabwa ibyatsi n’amazi yo kunywa.

Mu gihe cyose woroye ihene ukeneye kuzubakira ahantu hanini zisanzura, hari ubushyuhe (ni na byiza ko hagomba kuba ari ahantu hacanwa umuriro) kandi hatava.

Mu bihugu by’uburayi n’ahandi bakora ubworozi buteye imbere cyane ihene zishobora kororerwa mu biraro zidasohoka, zikagaburirwa gusa. Gusa muri ubu bworozi bisaba kwitabwaho cyane kuko ihene zororwa muri ubu buryo zirarwaragurika cyane.

C) Uko ihene zororoka

Ihene ziri mu matungo yororoka cyane. Ibyo bigatuma ubworozi bw’ihene buba mu mishinga yunguka kandi yizewe. Aya ni amwe mu makuru agaragaza uko ihene zororoka:

– Ihene yima bwa mbere imaze amezi  ari hagati ya 11 na 12. Ku ihene za kijyambere ayo mezi ashobora kuba 9.

– Ihene ihaka iminsi  iri hagati ya 149-152 (amezi 5).

– Isekurume imwe ishobora kororanwa n’inyagazi 50 kandi zose ikazibangurira

– Ihene y’isekurume itangira kwimya imaze amezi 15 ivutse

– Abana b’ihene bacuka bamaze nibura amezi 3.

d) Ibyo ihene zirya

Ihene zitungwa n’ibyatsi bisanzwe. Bimwe bu byatsi zikunda kurya ni setariya, tribusakumu, urubingo, n’ibisigazwa by’ibikomoka ku buhinzi n’ibindi byinshi. Zishobora kurya imvange y’ifu iyo umworozi ashobora kuyibona, ibyo bituma icutsa vuba, ibyara kenshi kandi abana bayo bagakura neza. Ni byiza kandi kuziha amazi.

e) Umusaruro w’ihene

Ihene zitanga inyama n’amafaranga ku bazorora. Isekurume ikuze ishobora gupina ibiro 40, inyagazi igapima kg 30 (ihene za kinyarwanda), iyo ihene ibazwe itanga inyama zingana na 48% by’ibiro byayo ari nzima, kandi ihene 3 zororewe mu kiraro kimwe zishobora gutanga toni 3 z’ifumbire buri mwaka.

f) Indwara z’ihene

-Inzoka zo munda: iyi ndwara ifata ihene nkuru n’intoya. Igaragazwa no kudakura neza, kuruka , kunanuka, guhinduriza ubwoya no gukorora. Iyi ndwara irwanywa hakoreshejwe kugira isuku n’imiti y’inzoka igihe cyose iyi ndwara yagaragaye.

-Ibinwanwa (Ibimwete): Iyi ndwara nayo ifata ihene nkuru n’intoya igaragazwa no kugira umuriro mwinshi, urukoko ku mu nwa, ibimwete mu kanywa bishobora gutuma amara abyimba bikazana n’ingorane mu guhumeka.

-Ruhaha: Iyi ndwara nayo ifata ihene ntoya n’inkuru igaragazwa no kugira umuriro mwinshi, gupfuna ibimyira bivanze n’amashyira, guhumeka nabi, guhirita, kutabasha kugenda, umutima ugatera cyane.

-Izindi ndwara z’ihene harimo: uburenge, ubushita, impiswi, no kuramburura.

Umushinga wo korora ihene uri mu mishinga yunguka. Ihene zirororoka kandi ntabwo zisaba ibintu byinshi mu kizitaho. Ni umushinga utanga amafaranga mu buryo bworoshye kandi wakorwa n’abantu bose.

KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA

SOMA IZINDI NYANDIKO BIJYANYE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!