Uburyo umushinga w’ubworozi bw’inkwavu wunguka

Ubworozi bw’inkwavu buri mu mishinga yunguka vuba kandi igatanga umusaruro munini ugereranyije n’indi mishinga y’ubworozi.

Ibyo bishingira ku kuba ubworozi bw’inkwavu ari umushinga woroshye gukora, udasaba igishoro kinini kandi wakorera ahantu hose ndetse no mu rugo ubamo. Ntabwo bisaba kubaka ibiraro byinshi cyangwa bihambaye.

Ibindi byiza byo korora inkwavu ugererenyije n’andi matungo ni ibi bikurikira:

-Ntibisaba amafaranga menshi. Watangiza yo afite yose.

-Ibiraro byazo byoroshye kubyubaka.

-Ntizisaba kuzigaburira ibiryo waguze. Wazigaburira ibyatsi n’ibisigazwa by’ibiryo bifite isuku.

-Zororoka vuba  cyane.

-Zitanga inyungu mu gihe gito

SOMA BIRAMBUYE KU BWOROZI BW’INKWAVU

Uburyo umushinga w’ubworozi bw’inkwavu wunguka

Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye gukora imibare igaragaza uburyo inkwavu ziri mu mishinga yunguka. Turagaragaza ibyangombwa bisabwa kugira ngo umuntu atangire ubworozi bw’inkwavu n’ikigeranyo cy’igiciro cya buri kintu gikenerwa, nyuma tugaragaze ibyo umushinga winjiza mu gihe cy’umwaka, hanyuma tunagaragaze inyungu yava muri uwo mushinga.

IBIKENERWA MU GUKORA UBWOROZI BW’INKWAVU

Muri iyi nyandiko turafata urugero rw’umuntu ushaka gutangirana inkwavu 40.

SNIBIKENEWEINGANOIKIGUZI  (Frw)
1Gutegura umushinga1100,000
2Kubaka ikiraro cy’inkwavu3600,000
3Kugura icyororo cy’inkwavu (40)40200,000
4Ibiryo by’inkwavu (pellets,…)(estimate)200,000
5Imiti no kuzivuza(estimate)100,000
6Guhemba umukoziKu kwezi20,000
7Ibindi bikoresho byo kuriramo no kunyweramo amaziestimate100,000
 Igiteranyo 1,320,000

Nk’uko bigaragazwa n’imbonerahamwe iri haruguru, uyu mushinga wawutangira ufite amafaranga 1,320,000. Ushobora no gutangiza amafaranga make kuri yo bitewe n’umubare w’inkwavu ushaka gutangiriraho. Uyu mushinga wawutangiza amafaranga make ashoboka.

UKO UMUSHINGA W’UBWOROZI BW’INKWAVU WUNGUKA

Umusaruro w’inkwavu ni uko zororoka zigatanga inkwavu zikuze zo kuribwa (inyama) n’inkwavu zo kororwa wagurisha mu bandi borozi. Ushobora kandi no kugurisha ifumbire yazo.

Urukwavu rumwe rubyara inkwavu ziri hagati ya 6 na 10. Urukwavu rushobora kubya inshuro 6 mu mwaka.

Reka dufate ko mu mushinga wacu urukwavu ruzabayara nibura  inkwavu 6, ukubye n’inkwavu 40, ubwo ni inkwavu 240, ukubye n’inshuro 6 urukwavu rubyara mu mwaka, ubwo waba ufite nibura inkwavu 240X6=1,440 mu mwaka.

Ubwo muri make mu mwaka uzabasha kubona inkwavu 1,440. Buri rukwavu niwarugurisha 4,000Frw uzakuramo amafaranga 1,440×4,000Frw= 5,760,000 Frw

Ibi bishatse kuvuga ko nibura utangiye ubworozi bw’inkwavu 40, ushobora kurangiza umwaka winjije amafaranga 5,760,000 Frw. Wakuramo ayo washoye n’ayo watanze wita ku nkwavu unazigaburira, ugereranyije atarenga 2,000,000 Frw. Byanze bikunze inyungu yawe yaba 5,760,000Frw-2,000,000Frw=3,760,000Frw

Inyungu ishoboka wabona ntishobora kujya munsi y’amafaranga 3,760,000 Frw.

Icyitonderwa: Imibare myinshi twafashe ni ikigereranyo tugendeye ku bantu bakora ubu bworozi n’abo twafashije gutegura imishinga.

Gusa icyo duhamya ni uko umushinga w’ubworozi bw’inkwavu ari umushinga wunguka kandi mu buryo bwihuse. Nu umushinga wakorwa n’abantu bose baba abafite igishoro kinini cyangwa abafite igishoro gito.

KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA

DUHAMAGARE CYANGWA UTWANDIKIRE KURI:

Email: imbere2020@gmail.com

Telefone: +250785115126

Website: www.imbere.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!