Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza mu Rwanda (HEC) buramenyesha abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2023 bakaba bifuza gusaba inguzanyo yo gutangira kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka w’amashuri wa 2024, ibi bikurikira:
1) Gusaba inguzanyo yo kwiga bizakorwa guhera tariki ya 18/06/2024 kugeza ku itariki ya 04/07/2024. Nyuma y’ayo matariki nta busabe bw’inguzanyo buzakirwa.
2) Usaba inguzanyo agomba kuba yaramaze kwemererwa umwanya (admission) muri Kaminuza y’u Rwanda.
3) Gusaba inguzanyo bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri link ikurikira: https://hecmis.hec.gov.rw/ usaba agakurikiza amabwiriza.
4) Abemerewe gusaba inguzanyo ni abarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2023 gusa cyangwa abize hanze y’u Rwanda bafite “equivalence” zigaragaza ko barangije muri 2023.
ITANGAZO RIRAMBUYE RIRI MUNSI
UBURYO BWO GUSABA INGUZANYO