Kwandikisha umuryango utari uwa leta cyangwa fondasiyo mu Rwanda

Waba wifuza kwandikisha umuryango utegamiye kuri Leta (NGO) cyangwa indi miryango nka fondasiyo (Foundation) mu Rwanda?

KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA IBIKENEWE

Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kurebera hamwe ibisabwa kugira ngo wandikishe umuryango uwo ari wo wose utegamiye kiri Leta mu Rwanda. Ibyo tugiye kubagezaho ni ibiteganywa n’amategeko anyuranye cyane cyane Itegeko N°20/2000 ryo ku wa 20/7/2000 rigenga imiryango idaharanira inyungu n’itegeko No 059/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga Fondasiyo.

 Ibisabwa kugira ngo wandikishye Umuryango (NGO):

Hashingiwe ku biteganywa n’amategeko yavuzwe haruguru no ku byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ushaka kwandikisha umuryango asabwa kugaragaza ibi bikurikira:

1) Ibaruwa isaba yandikiwe Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB)

2) Inyandiko y’amategeko shingiro agenga umuryango ariho umukono wa Noteri;

3) Urwandiko rwemera imikoranire rutanzwe n’Umuyobozi w’Akarere umuryango uzakoreramo;

4) Inyandikomvugo y’inama y’inteko rusange iriho umukono wa Noteri yemeje amategeko shingiro, gahunda y’ibikorwa ndetse ikanatora abagize inzego z’ubuyobozi z’umuryango;

5) Urutonde rwasinyweho n’abanyamuryango bitabiriye inteko rusange ruriho amazina yabo, nomero z’irangamuntu na telefone zabo

6) CVs z’uhagarariye umuryango imbere y’amategeko n’umwungirije,

7) Icyemezo cy’uko uhagarariye umuryango imbere y’amategeko n’umwungirije batakatiwe n’inkiko;

8) Indahiro iriho umukono wa Noteri y’uhagarariye umuryango imbere y’amategeko n’umwungirije igaragaza ko bemeye inshingano batorewe;

9) Gahunda y’ibikorwa y’umwaka igaragaza umubare w’abagenerwabikorwa, ingengo y’imari n’aho izaturuka;

10) Kwishyura amafaranga 100,000 yishyurwa unyuze kuri system y’ikoranabuhanga ya e-imiryango.

Ibisabwa kugira ngo wandikishe fondasiyo (faundation)

Hashingiwe ku biteganywa n’itegeko No 059/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga Fondasiyo, mu Rwanda fondasiyo ziri mu byiciro bitatu:

1) Fondasiyo y’inyungu bwite: Izi zandikwa n’Urwego rushinzwe Iterambere (RDB)

2) Fondasiyo y’inyungu zivanze: Nazo zirebererwa n’urwego rushinzwe Interambere (RDB)

3) Fondasiyo y’inyungu zisangiwe: Izi zirebererwa n’Urwego rushinzwe imiyoborere (RGB)

Kugira ngo rero wandikishe fondasiyo mu Rwanda usabwa ibi bikurikira:

1) Ibaruwa yandikiwe Umukuru wa RGB isaba kwandikisha fondasiyo;

2) Inyandiko y’ishingwa igaragaza intego ya fondasiyo, ibikorwa by’ingenzi n’umutungo wayo;

3) Amategeko shingiro ya fondasiyo;

4) Imyirindoro y’abagize fondasiyo ikubiyemo CV zabo ndetse n’indangamuntu cg urwandiko rw’inzira byabo;

5) Umwirondoro w’uwashinze fondasiyo ukubiyemo CV ndetse n’indangamuntu cg urwandiko rw’inzira bye;

6) Umwirondoro w’umurinzi wa fondasiyo ukubiyemo CV ndetse n’indangamuntu cg urwandiko rw’inzira bye;

7) Umwirondoro w’umunyamabanga nshingwabikorwa wa fondasiyo ukubiyemo CV ndetse n’indangamuntu cg urwandiko rw’inzira  bye;

8) Gahunda y’ibikorwa y’umwaka igaragaza umubare w’abagenerwabikorwa, ingengo y’imari n’aho izaturuka;

9) Imyemezabwishyu y’amafaranga 100,000 Frw adasubizwa (Kwishyura bikorwa unyuze kuri sisitemu ya e-imiryango).

TWANDIKIRE TUGUFASHE GUTEGURA IBIKENEWE MU KWANDIKISHA UMURYANGO

USHAKA GUTEGURA INDI MISHINGA?

SURA URUBUGA RWACU

USHOBORA KANDI KUTUBONA KURI:

Tel: +250785115126

Email: imbere2020@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!