Mbere yo gutangira umushinga, dusabwa guhitamo igitekerezo cy’umushinga wacu ari byo dukunda kwita mu cyongereza “business idea”. Buri mushinga wose ugomba kuba ufite igitekerezo ushingiyeho. Birashoboka ko waba wifuza gukora umushinga waguteza imbere, ariko ukaba warabuze aho uhera uwutangira! Ukaba warabuze igitekerezo cy’umushinga wakora!
Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kubagezaho bimwe mu bitekerezo by’imishinga wakora. Ibi bitekerezo bishingira ku mishinga igezweho kandi byagaragaye ko yinjiriza amafaranga menshi abayikora:
1) Gukora uruganda ruciritse
Inganda ziciritse zaba izitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, izitunganya ibiribwa, izitunganya ibinyobwa, izikora ibikoresho byo murugo, izikora ibikoresho by’ubwiza n’izindi, ziri mu mishinga igezweho kandi yinjiriza amafaranga abayikora. Aha twatanga ingero z’inganda zikora amasabune, inganda zitunganya ibinyobwa byaba ibisembuye cyangwa ibidasembuye, inganda zikora ibiribwa bikoresha ifu n’ifarini n’izindi.
Gukora uruganda ruciriritse ni umwe mu mishinga igezweho kandi ishobora gutanga inyungu ku bakora uwo mushinga.
2) Ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga
Iyo tuvuze ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga tuba tuvuze ubucuruzi bw’ibintu binyuranye cyangwa serivisi zinyuranye mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ingero za bimwe mu bicuruzwa na serivisi zikoresha ikoranabuhanga ushobora gukora ni izi zikurikira:
-Gucuruza ibicuruzwa mu buryo bw’ikoranabuhanga
-Gucuruza ibitabo mu buryo bw’ikoranabuhanga
-Gucuruza imyambaro mu buryo bw’ikoranabuhanga
-Gucuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga
-Gutanga serivisi z’ubuhanga zinyuranye nk’ubushakashatsi, kwigisha, … mu buryo bw’ikoranabuhanga, n’izindi nyinshi.
Icyiza cyo gukora ubucuruzi mu buryo bw’ikorahabuhanga ni uko bihendutse kandi bidasaba igishoro kinini. Ibi biroroshye kurusha uko wakodesha iduka cyangwa ibiro byo gukoreramo umushinga.
3) Gucuruza imitungo itimukanwa
N’ubwo uyu mushinga ukunda kuba ari umushinga usaba igishoro kinini, ariko gucuruza imitungo itimukanwa biri mu mishinga itanga inyungu. Ni umushinga udapfa guhomba kandi ushobora gutanga inyungu z’umurengera. Imitungo itimukanwa hano tuvuga ni nk’amasambu, ibibanza, amazu n’iyindi. Birashoboka ko wagura isambu, mu gihe gito ukongera ukayigurisha mu ku giciro gikubye gatatu icyo wayiguze cyangwa karenga.
Icyiza cyo gucuruza imitungo itimukanwa kandi ni uko ari umushinga ushobora gufatanya n’ibindi bikorwa byawe kuko bitagusaba guhora ibikurikirana nk’uko bigenda ku yindi mishinga.
4) Gukora no kutunganya imiziki na filimi
Gukora no gutunganya imiziki nabyo ni umushinga ukomeye muri iki gihe. Muri iki gihe cy’ikoranabuhanga, abantu baririmba n’abakina filimi zinyuranye bari mu bantu binjiza amafaranga menshi cyane. Mu gihe waba ufite impano mu kuririmba, gukina filimi z’ubwoko bwose ntukwiye kubifata nk’aho ari ibintu bidafite akamaro kuko nabyo wabikora nk’umwuga wakugira umukire.
Ushobora kandi gukora inzu itunganya imiziki na filimi cyangwa ugakora akazi ko gukora “management” y’abanhanzi kuko nabyo biri mu mishinga yinziza amafaranga.
5) Gukoresha imbuga nkoranyambaga
Mu nyandiko zacu zasohotse mbere twagarutse ku buryo ushobora gukoresha imbuga nka YouTube, Instagram, Twitter (X), Facebook n’izindi ukinjiza amfaranga.
Uretse kuba izo mbuga zihemba abazikoresha binyuze mu buryo bwo kwamamaza, izo mbuga nawe ubwawe wazikoresha umenyekanisha ibikorwa byawe cyangwa imishinga yawe. Urubuga nka YouTube ruhemba amafaranga menshi abarukoresha bitewe n’uburyo ibyo bashyiraho byasuwe n’abantu benshi.
MENYA ABANTU BINJIZA AMFARANGA MENSHI KURI YOUTUBE
6) Ubuhinzi n’ubworozi
Buri gihe ubuhinzi n’ubworozi ntibugomba kubura mu mishinga ikomeye ushobora gukora ukaba umukire. Abantu batuye isi buri gihe bakenera ibyo barya cyangwa n’ibindi bikoresho bituruka ku buhinzi n’ubworozi. Ubuhinzi n’ubworozi ni imishinga idashobora guhomba uko byagenda kose mu gihe ikozwe neza.
Ubworozi n’ubuhinzi ni imishinga yoroshye gukora, isaba igishoro gito kandi yakorwa n’abantu bose baba abafite ubumenyi bwinshi cyangwa abatabufite. Ni imishinga wakorera ahantu hafi ya hose kandi ukabona inyungu. Ni imishinga ukora wizeye ko uzabona isoko kuko buri gihe abantu bakenera ibyo kurya.
7) Gukora porogaramu za mudasobwa na telefone
Gukora porogaramu za mudasobwa na telefone , izi dukunda kwita “applications” (apps) nawo ni umushinga ukomeye ushobora kukugira umukire mu buryo bworoshye. Turabibutsa ko “applications” zamenyekanye cyane nka Facebook, Twitter, PayPal, n’izindi nyinshi zagiye zikorwa n’abantu basanzwe ariko mu gihe gito bakaba abakire kubera izo “applications”.
Muri iki gihe, ubuzima bw’abantu bushingiye ku gukoresha izo “applications” haba mu gutumanaho no kohererezanya ubutumwa, mu guhaha, mu bucuruzi, muri serivisi za banki, muri serivisi z’ubwikorezi, mu burezi n’ahandi. Birashoboka rwose ko wakora “application” imwe igahita ihindura ubuzima bwawe burundu.
8) Indi mishinga wakora:
Indi mishinga igezweho kandi ishobora kwinjiza amafaranga menshi ni iyi ikurikira:
a) Gutanga amasomo mu buryo bw’ikoranabuhanga
b) Gutanga serivisi zo gukora amasuku
c) Gutanga serivisi zo gukora/guhanga imideri n’imyenda
d) Gucuruza ibikoresho by’ubwiza binyuranye
f) Gukora no gucuruza ibikorwa n’ibihangano by’ubugeni
g) Serivisi zo kwamamaza
h) Serivisi zo gukora “content” (Content development)
i) Gucuruza imiti
j) Serivisi z’ubujyanama mu by’imirire
k) Serivisi zo gutoza siporo zinyuranye (sport coaching)
l) Gucuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga
m) Gusana ibikoresho by’ikoranabuhanga
Ibitekerezo twagaragaje sibyo kamara. Ibitekerezo by’imishinga ni byinshi. Icya ngombwa ni ukumenya icyo ushoboye, impano ufite, igishoro ufite, icyo aho ushaka gukorera bakeneye ubundi ukabishingiraho uhitamo umushinga wakora.
KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA
Mugire amahoro.
Ubwanditsi bwa imbere.rw
Telefone: +250785115126
Email: imbere2020@gmail.com