Ubuyobozi bwa NESA buramenyesha abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza, amashuri yisumbuye yigisha inyigisho rusange, amashuri atanga inyigisho mbonezamwuga (Professional Education) ndetse n’amashuri yisumbuye ya tekinike (TSS) ko kwandika abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024 bizatangira gukorwa kuva ku wa mbere tariki ya 26/02/2024 kugeza ku cyumweru tariki ya 31/03/2024.
Ibisabwa kugira ngo umukandida yandikwe ni ibi bikurikira:
Amashuri abanza
-Gushyira ifoto ku mwirondoro wa buri mukandida bikorewe muri SDMS
-Guhitamo amashuri umwana yifuza kuzigamo mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye (S1)
Icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (S3)
-Gushyira ifoto ku mwirondoro wa buri mukandida bikorewe muri SDMS
-Gutegura indangamanota y’umwaka wa mbere (S1) n’umwaka wa kabiri (S2)
-Guhitamo amashuri n’amashami umwana yifuza kuzigamo mu mwaka wa kane (S4)
Icyiciro cka kabiri cy’amashuri yisumbuye (S6, L5, Y3)
-Gushyira ifoto ku mwirondoro wa buri mukandida bikorewe muri SDMS
-Gutegura indangamuntu
-Kwandika no kwemeza indangamuntu muri SDMS (ID recording and verification)
-Gutegura indangamanota y’umwaka wa kane (S4, L3, Y1) n’iy’umwaka wa gatanu (S5, L4, Y2)
-Gutegura icyangombwa kigaragaza ko umunyeshuri yarangije icyiciro rusange
NESA iributsa kandi ko nta shuri ryemerewe gusaba amafaranga yo kwiyandikisha cyangwa aya serivisi zijyanye no kwiyandikisha mu gukora ibizamini bya Leta.
Ku bijyanye n’abazakora ibizamini bya Leta mu buryo bwa Candidat Libre nabo bazamenyeshwa mu gihe kiri imbere.