Umushinga w’ubworozi bw’inzuki

Mu nyandiko zacu zatambutse twavuze ko hariho imishinga umuntu ashobora gukora bitamusabye igishoro kinini. Ubworozi bw’inzuki nabwo buri muri iyo mishinga. Ubworozi bw’inzuki buri mu mishinga yoroshye gukora kandi idasaba ibintu byinshi. Ikindi gituma uba umushinga woroshye ni uko korora no kwita ku nzuki bidasaba ibintu byinshi nk’uko bigenda ku yindi mishinga y’ubworozi.

Mu nyandoko y’uyu munsi tugiye kurebera hamwe ibintu binyuranye bijyanye n’imibereho y’inzuki  n’iby’ibanze ugomba kumenya ku bijyanye n’ubworozi bw’inzuki.

1) Inzuki zororerwa he?

Iyo ushaka korora inzuki mu buryo bwa kijyambere, bisaba ko ugira isambu yihariye wageneye ubwo bworozi. Si ngombwa ko iba ari isambu nini, uko yaba ingana kose wakoreramo ubworozi bw’inzuki. Gusa iyo sambu igomba kuba iri ahantu hatagendwa n’abantu cyane cyangwa andi matungo kuko inzuki zishobora kubarya. Niyo mpamvu abantu benshi bakunda kuzororera mu masambu yegereye ishyamba cyangwa mu ishyamba. Ahantu hororerwa inzuki hagomba kuba ari ahantu hitaruye kandi hatagendagendwa n’andi matungo.

Mu gihe udafite isambu uzororeramo, inzuki ushobora kuzororera aho utuye, ariko byo si byiza kuko zishobora kurya abantu. Gusa ari nk’umuzinga umwe cyangwa ibiri wanayishyira hafi y’urugo utuyemo cyane cyane ku bantu batuye mu bice by’icyaro.

Umushinga w’ubworozi bw’inzuki

2) Ni gute batunganya imitiba yororerwamo inzuki?

Mu mvugo y’abavumvu (aborozi b’inzuki), umutiba ni inzu y’inzuki itarajyamo inzuki. Umutiba w’inzuki ushobora kuwuboha mu biti binyuranye cyangwa ukawubaza mu biti byakuze. Ibiti bikunze kubazwamo imitiba ni umuvumu, umusave, gereveriya, n’ibindi.

Uretse imitiba y’imibohano cyangwa imibazanyo, habaho n’imitiba ya kijyambere nayo ikorwa mu mbaho z’ibiti zinyuranye. Uyu mutiba nawo ushobora kuwikorera cyangwa se ugashaka ababizobereyemo. Icyiza cy’uyu mutiba wa kijyambere ni uko utanga umusaruro mwinshi w’ubuki kurusha ya mitiba y’imibohano cyangwa y’imibazanyo. Imitiba ya kijyambere ituma kandi inzuki ziba ahantu hasukuye.

Umushinga w’ubworozi bw’inzuki

3) Ni gute wabona inzuki zo korora?

Uburyo bwa mbere bwo kubona inzuki ni ukwagika ya mitiba. Kwagika imitiba ni ukuyishyira mu biti ugategereza ko inzuki zizijyanamo. Ubundi buryo bwo kubona inzuki ni ukuzigura n’abasanzwe bazorora cyangwa bafite imitiba zirimo. Iyo umutiba umaze kuwagika, utegereza ko inzuki zijyamo. Zishobora kujyamo nyuma y’umunsi umwe, icyumweru kimwe, ukwezi kumwe…… Ntiwagena neza igihe zizagiramo. Hari n’igihe zitajyamo.

Umushinga w’ubworozi bw’inzuki

4) Ni gute wategura umutiba wo kwagika?

Iyo umaze kuboha  cyangwa kubaza umutiba, urawuhoma neza. Imitiba abantu bakunda kuyihomesha amase avanze n’icyondo gikeya. Abantu bakunda gukoresha icyondo cyavuye mu gitaka cy’umugina y’imiswa kubera ko kiba giseye neza. Nyuma yo kuwuhoma, urawanika neza ukuma. Wamara kuma ukawushyiraho ibizawurinda kunyagirwa. Abantu bakunda gukoresha cyane ibirere by’insina cyangwa ishinge.

Iyo umaze kuwushyiraho ibiwurinda imvura, umutiba urawuka. Kwuka umutiba ni ugushyiramo umwotsi w’ibinyagu by’inzuki bivanze n’ibisheshe. Ibishehe ni amase y’inka yumye. Bivugwa ko kwuka umutiba bishobora gutuma inzuki zajyamo vuba kubera ko ziza zikurikiyemo iyo mpumuro cyangwa umwuka w’ibyo wakoresheje wuka umutiba. Gusa n’iyo utawutse umutiba ushobora kujyamo inzuki.

Iyo umaze kuwuka ushobora guhita ujya kuwagika, ubundi ugategereza igihe inzuki zizajya mu mutiba ari byo bita kwinjira. Iyo umutiba wagiyemo inzuki bavuga ko winjiye. Umutiba urimo inzuki kandi ntwabo wongera kwitwa umutiba, ahubwo witwa umuzinga.

Imitiba yo kwagika si ngombwa ko iba ari minini. Akenshi abantu bagika imitiba mito, inzuki zazajyamo bakazimurira mu mitiba minini cyangwa iya kijyambere. Kwimura inzuku uzijyana mu wundi mutiba nibyo twita kwatira (kwatira inzuki).

Umushinga w’ubworozi bw’inzuki

5) Ni ikihe gihe cyiza cyo kwagika imitiba?

Igihe cyiza cyo kwagika imitiba ni igihe cy’impeshyi (igihe cy’izuba). Ni ukuvuga kuva mu kwezi kwa Kamena kugeza Nzeri kuko muri icyo gihe nibwo inzuki ziba zizerera zishaka imitiba zijyamo. Gusa no mu kindi gihe cyose cyane cyane ibihe by’imvura nkeya cyangwa iringaniye wakwagika imitiba kandi ikinjira (ikajyamo inzuki).

6) Inzuki zororwa gute?

Iyo inzuki zimaze kujya mu mitiba rero, ubwo uba utangiye kuzorora. Umuvumvu (umworozi w’inzuki) agomba kumenya ko nazo zitabwaho nk’andi matungo. Ibintu by’ibanze asabwa ni ukugirira isuku imizinga, akazishakira imitiba ya kijyambere kandi akagira ahantu habugenewe azororera nk’uko twabivuze haruguru. Inzuki ntizisaba kuzigaburira ariko ubishoboye wahinga ibiti n’ibihingwa bigira indabo nyinshi hafi y’aho uzororera kugira ngo inzuki zizabikureho ibizitunga cyangwa ibyo zikoramo ubuki.

7) Inzuki zibaho gute? Zororoka gute?

Inzuki nazo ziba mu dusimba tugira imibereho itangaje kandi itarimo akajagari. Zibaho ubuzima buri ku murongo cyane. Mu  muzinga inzuki ziba ziyobowe n’urwiru. Urwiru ni umwamikazi w’inzuki. Urwiru ni uruyuki rw’urogore kuko nta rwiru rw’urugabo rubaho. Urwiru kandi nirwo rubyara inzuki ziba mu muzinga. Nirwo rutera amagi yose azavamo izindi nzuki ziri mu muzinga.

Urwiru rw'inzuki

Mu mutiba buri ruyuki ruba rufute inshingano. Habamo izishinzwe kubangurira umwamikazi (urwiru). Izi zikunzwe kuba ari inzuki nini kurusha izindi, izi nizo bakunda kwita impingwe. Mu muzinga habamo kandi inzuki zishinzwe gutara cyangwa kujya gushaka ibijya mu mutiba birimo ubuki, itsinda n’ibindi. Izo nizo nzuki z’inkozi cyangwa zikora akazi. Habamo kandi n’inzuki zishinzwe kurinda umuzinga no gucunga umutekano w’izindi.

Inzuki zisangiye umuzinga ziramenyana kandi nta ruyuki rushobora kuyoba ngo rujye mu wundi muzinga utari uwarwo. Buri ruyuki rwose ruba ruzi umuzinga warwo. Ikindi inzuki zose zihuriraho ni ukurinda no gukunda umwamikazi wazo kuko aho agiye hose cyangwa aho umuvumvu yamushyira hose, inzuki nazo zirahajya zikamwuzuraho.

Ikindi ni uko mu muzinga umwe hadashobora kubamo abamikazi babiri bakuze. Iyo mu muzinga havutse undi mwamikazi, ubwo biba ngombwa ko umwe, yaba ari usanzwemo cyangwa umushya ava mu muzinga akajyana n’igice kimwe cy’inzuki ziri mu muzinga akajya nawe mu wundi mutiba. Ibyo nibyo bita guca mu mvugo y’abavumvu. Iyo bavuze ngo inzuki zaciye, ni uko haba hari igice cy’inzuki zavuye mu mutiba zikajyana n’umwamikazi wundi wari mu mutiba.

8) Inzuki zitanga umusaruro gute?

Impamvu ituma abantu borora inzuki ni uko zitanga ubuki. Ubuki ni kimwe mu biribwa umuntu akenera kandi ubuki buragurishwa bukavamo amafaranga menshi.  Uretse ubuki kandi, ibinyagu by’inzuki nabyo biraribwa. Ibinyagu ni imishashara y’inzuki irimo ibyana by’inzuki. Ibyo binyagu biraribwa kandi ngo bigira n’intungamubiri nyinshi. Imishashara y’inzuku kandi nayo ishobora gukorwamo ibintu byinshi nka bugi (bougie) n’ibindi byinshi.

Mu nyandiko zacu z’ubutaha tuzavuga mu buryo burambuye ibintu biva mu buki no mu bindi bikomoka ku bworozi bw’inzuki.

9) Ni gute bakura ubuki mu muzinga?

Gukura ubuki mu muzinga nibyo bita guhakura. Guhakura ni gikorwa cyo gusarura ubuki mu muzinga. Akenshi inzuki zihakurwa mu gihe cy’impeshyi kuko icyo gihe nibwo ziba zifite ubuki bwinshi. Ikindi gihe ushobora kubonamo ubuki ni nko mu kwezi kwa kabiri n‘ukwa gatatu kuko nabwo hakunda kuboneka igihe gito cy’izuba. Mu gihe cy’imvura inzuki ntizikunze kugira ubuki kuko akenshi ziba zidatara neza kubera imvura. N’ubuki buke ziba zifite mu muzinga buba ari ubwo kuzitunga. Mu gihe kingana n’umwaka umwe umuvumvu ashobora guhakura byibura inshuro ebyiri cyangwa eshatu.

Mu mitiba ya kijyambere, biroroha guhakura kuko ubuki zibushyira ahabugenewe butivanze n’ibinyagu birimo ibyana by’inzuki. Uhakura agomba kuba yambaye neza imyambaro yabugenewe kugira ngo inzuki zitamurya. Mu mitiba isanzwe itari iya kijyambere abantu bakunda kujya guhakura bitwaje umwotsi buka mu mitiba ariko si byiza kuko bishobora gutwika inzuki cyangwa aho zororerwa bikaba byakongeza n’amashyamba ari hafi yaho.

10) Ni ibihe byonnyi bibangamira ubworozi bw’inzuki?

Ubworozi bw’inzuki nabwo bugira ibibubangamira. Icya mbere ni inyoni zikunda kurya inzuki. Izizwi cyane ni izitwa imisamanzuki ariko hariho ubwoko bwinshi bw’inyoni zikunda kurya inzuki. Uretse inyoni kandi, inzuki zibangamirwa n’utundi dukoko tuguruka n’ututaguruka, ndetse rimwe na rimwe tugenda tukabana nazo mu mizinga tukajya tuzirya buhoro buhoro kugeza igihe zishize mu mutiba cyangwa izisigaye zikagenda.

Ubworozi bw’inzuki bubangamirwa kandi n’ibikorwa bya muntu cyane cyane ikoreshwa ry’imiti yica udukoko mu bihingwa no mu ndabo kuko inzuki niho zitara ibizitunga n’ibyo zikoramo ubuki.

11) Ibindi abantu bakunda kuvuga ku bworozi bw’inzuki

Hari ibintu bikundwa kuvugwa ku bworozi n’imibereho y’inzuki ariko bidafite gihamya. Bishobora kuba ari byo cyangwa atari byo. Icya mbere ni uko ngo inzuki zikora nk’uko nyiri kuzorora akora. Iyo ngo ari umunebwe, nazo ntabwo zikora ubuki zihuse. Nazo zikora buke buke.

Ikindi ni uko zigira uburyo zigaragaza ingeso n’imyitwarire ya nyirazo; yaba ari umunyamahane nazo zikaryana cyane; yaba yitonda nazo zikitonda ntiziryane.

12) Amwe mu magambo akoreshwa mu bworozi bw’inzuki:

-Umuvumvu: Umworozi w’inzuki.

-Kwagika umutiba: Ni ukumanika umutiba mu giti utegereje ko inzuki zijyamo.

-Umutiba: Inzu y’inzuki itarajyamo inzuki.

-Umuzinga: Inzu y’inzuki kandi zibamo.

-Guhakura: Gukura ubuki mu muzinga.

Amavumvu: Mu buvanganzo nyarwanda amavumvu yari nk’indirimbo cyangwa ibisingizo by’inzuki byavugwaga n’aborozi b’inzuki. Ni nk’uko inka nazo zigira amazina y’inka.

-Kwatira inzuki: Ni ugukura inzuki mu muzinga umwe uzishyira mu wundi.

-Gutara kw’inzuki: Ni igihe inzuki ziri gukusanya ibyo zijyana mu muzinga byaba ibizitunga cyangwa ibyo zikoramo ubuki.

-Guca kw’inzuki: Ni gihe mu mutiba havutsemo undi mwamikazi noneho igice kimwe cy’inzuki kikava mu muzinga kikajyana n’uwo mwamikazi.

-Guturura kw’inzuki: Inzuki zaturuye: Iyo inzuki zimutse icya rimwe zivuye mu mutiba  umwe zigiye mu wundi cyangwa zigiye kugwa mu giti, igihe zigeze hamwe zigiye kujya mu mutiba cyangwa kugwa mu giti nibyo bita guturura.

-Urwiru: Umwamikazi w’inzuki

Muri iyi nyandiko twagaragaje bimwe mu bintu by’ibanze abantu bakwiye kumenya ku bworozi bw’inzuki. Icyo tugarukaho ni uko korora inzuki nabyo bishobora kuvamo umushinga wakora kandi ukaguha amafaranga.

KANDA HANO UBONE UMUSHINGA W’UBWOROZI BW’INZUKI

SOMA IZINDI NYANDIKO ZIRI KURI URU RUBUGA

Mugire amahoro.

Ubwanditsi mbe imbere.rw

Tel: +250785115126

Email: imbere2020@gmail.com

Website: www.imbere.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!