Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza umunsi w’Umuganura uzizihizwa ku itariki ya 4 Kanama 2023, Inteko y’Umuco yateguye Amarushanwa y’imbyino gakondo mu mashuri makuru na kaminuza.
Aya marushanwa agamije gukangurira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko, by’umwihariko urwiga mu mashuri makuru na kaminuza kumenya umuco w’u Rwanda bazirikana indangagaciro zawo bakanitwararika kirazira dusanga mu muco wacu.