Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yatangaje ingengabihe nshya y’amasomo mu mashuri abanza ayisumbuye n’ayimyuga mu Rwanda.
Iyi ngengabihe izatangira gukurikizwa muri Mutarama 2023, iteganya ko amasomo azajya atangira saa mbiri n’igice za mu gitondo (8h30).
Iyo ngengabihe ireba amashuri ya Leta yose, amashuri afashwa na Leta ku bw’amasezerano n’amashuri yigenga akorera mu Rwanda.
Mu mashuri akurikiza integanyanyigisho mpuzamahanga, amasomo azajya atangira saa mbiri n’igice za mu gitondo (8h30) ariko bigenere igihe cyo gusoza amasomo bakurikije integanyanyigisho yabo.