Polisi y’u Rwanda iramenyesha abantu bose ko izagurisha muri cyamunara ibinyabiziga byafatiwe mu bikorwa (operations) byayo binyuranye bikaba byaregerenyirijwe ku cyicaro cya Polisi muri buri Karere mu Ntara y’Iburasirazuba.
Cyamunara y’ibyo binyabiziga iteganyijwe ku matariki akurikira:
-Tariki ya 24/10/2022 saa 09h30, cyamunara izabera ku cyicaro cya Polisi i Nyagatare.
-Tariki ya 25/10/2022 saa 09h30, cyamunara izabera ku cyicaro cya Polisi i Gatsibo.
-Tariki ya 25/10/2022 saa 14h00, cyamunara izabera ku cyicaro cya Polisi i Kayonza.
-Tariki ya 26/10/2022 saa 09h30, cyamunara izabera ku cyicaro cya Polisi i Rwamagana.
-Tariki ya 27/10/2022 saa 09h30, cyamunara izabera ku cyicaro cya Polisi i Kirehe.
-Tariki ya 27/10/2022 saa 14h00, cyamunara izabera ku cyicaro cya Polisi i Ngoma.
-Tariki ya 28/10/2022 saa 09h30, cyamunara izabera ku cyicaro cya Polisi i Bugesera.
Gusura ibyo binyabiziga bizatangira tariki ya 10 kugeza tariki ya 23 Ukwakira 2022 aho biparitse ku cyicaro cya Polisi muri buri Karere.
KANDA HANO UBONE URUTONDE RW’IBYO BINYABIZIGA BIZAGURISHWA MURI CYAMUNARA.