Ubuhinzi: Ibigo by’abikorera byemerewe gucururiza ifumbire mvaruganda muri gahunda ya NKUNGANIRE ya Leta

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yashyizeho AMABWIRIZA YA MINISITIRI W’UBUHINZI N’UBWOROZI No 004/2022 YO KU WA 01/08/2022 YEREKERANYE N’ITANGWA RY’INYONGERAMUSARURO Z’UBUHINZI (IFUMBIRE MVARUGANDA N’IMBUTO Z’INDOBANURE) HARIMO NKUNGANIRE YA LETA MU GIHEMBWE CY’IHINGA CYA 2023A KUGEZA TARIKI 31/01/2023.

Ayo mabwiriza ateganya Ibigo by’Abikorera bine (4) bifitanye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) byemerewe gucururiza ifumbire mvaruganda muri gahunda ya NKUNGANIRE ya Leta.

Ibyo bigo ni ibi bikurikira:

NOAMAZINA Y’IKIGOAHO KIBARIZWA
1YARA LtdP.o box : 3390 Kigali – Rwanda
Tel: +0735 518 740
2E.T.G INPUTS Ltd.Tel: +250 785712598
3RWANDA FERTILIZER COMPANY LtdTel. : +250788549616  
4ONE ACRE FUND/ TUBURAP.o Box: 6640 Kigali
Tel.: +250 78 8741343  

Aya mabwiriza avuga kandi ko Ibi bigo bisabwa kugeza ifumbire mu gihugu ku gihe no gucuruza ifumbire binyuze kuri Agro-Processing Trust Corporation Ltd (APTC) no ku bacuruzi b’inyongeramusaruro (Agrodealers) bakorera mu Mirenge itandukanye y’Igihugu.

APTC ifite inshingano yo kugenzura no gukurikirana uburyo ifumbire n’imbuto byunganiwe na Leta bigera ku bacuruzi b’inyongeramusaruro mu mirenge yose ihinga, uburyo zigezwa ku bahinzi no gukurikirana impapuro zituma ba Rwiyemezamirimo (Suppliers) bishyurwa n’Uturere ku gihe byose bigakorwa mu mucyo. APTC igenzura, ikemeza ikanakusanya impapuro zishyurirwaho, ikanazishyikiriza ba Rwiyemezamirimo kugirango bishyuze uturere uruhare rwa Leta (nkunganire) ku ifumbire. APTC ifite inshingano zo gukurikirana no kurinda uburyo bwose bwa magendu mu micururize y’inyongeramusaruro zunganiwe.

Ubuhinzi mu Rwanda
Img: Ubuhinzi (source: Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!