Amabanga y’ingenzi yagufasha kugera ku ntego zawe mu buzima (Igice cya kabiri)

Mu gice cya mbere cy’iyi nyandiko (KANDA HANO UYISOME) twagaragaje ko kugira ngo umuntu agere ku ntego ze mu buzima, bituruka cyane ku myitwarire ye n’imitekerereze ye. Twagaragaje amabanga 5 umuntu wese ushaka kugera ku ntego yihaye agomba kumenya ariyo: gushyira imbaraga zawe zose ku ntego wihaye, guharanira kwiyungura ubumenyi, kwirinda ibitekerezo bibi bikudindiza no gukoresha ubwenge bwawe neza.

Mu gice cya kabiri cy’iyi nyandiko, tugiye kugaragaza na none andi mabanga 5 yagufasha kugera ku ntego wihaye mu buzima bwawe:

Img: Amabanga yagufasha kugera ku ntego zawe (Designed by imbere.rw)

1) Hagarika kwiyorohereza

Kwiyorohereza tuvuga ni uguhora wumva ko ugomba gukora ibintu byoroshye buri gihe. Bimwe twita koroshya ubuzima cyangwa kutivuna. Iyo woroheje ubuzima cyangwa ntukore cyane, nawe ugera kuri bike. Ibitera imbaraga umuntu bivuze ibikorwa kandi ibikorwa bizana umusaruro. Rimwe na rimwe, hari ubwo ibikorwa byawe bitsindwa ntibikugeze ku musaruro wifuza bitewe n’uko utabishyizemo imbaraga zawe zose. Mu gihe hari umurimo ukora cyangwa intego wihaye, wikwiyorohereza, bikorane umurava n’imbaraga zawe zose. Witinya kwishyiraho inshingano zigoye ngo utegereje igihe cya nyacyo.

Iyo buri gihe uhora ushaka gukora ibintu byoroshye, rimwe na rimwe binakujyana mu kwitakariza icyizere. Renga ibyo bitekerezo byo kwiyorohereza, maze usohoke ukore ibyo ugomba gukora.

2) Itandukanye n’ibikurangaza

Ibidafite umumaro n’ibirangaza bihora mu nzira yacu, by’umwihariko ibyoroshye, kenshi ibyo ukora byihuse aho gushyira imbaraga mu bishya cyangwa ibindi byakugeza ku ntego n’icyerekezo wihaye. Iga kwita cyangwa guha umwanya ibifite umumaro kurashaho. Ibaze ku gihe cyangwa umwanya utakaza n’ibyo wakabaye uwukoramo bifite umumaro.

3) Ntugashyire ibyiringiro ku bandi

Na bibiliya iravuga ngo: “Uwizera cyangwa uwiringira umwana w’umuntu avumwe”. Ntugategereze ko hari undi muntu uri bugukorere ibyo ushinzwe cyangwa ugomba gukora.  Yaba uwo mufatanyije, inshuti cyangwa umukoresha, buri wese ahangayikishijwe n’ibye. Ntawubereyeho kukunezeza cyangwa kugufasha kugera ku ntego zawe.  Yagufasha ku bushake ariko si ihame. Byose ni wowe wa mbere bireba, mbere y’abandi. Intego zawe ni izawe nyine, ntugomba gutegereza abandi kugira ngo ukore ibituma uzigeraho.

4) Shyiraho umurongo/Gira umurongo ugenderaho

Niba uri umuntu ushaka kugera ku ntego zawe, ugomba kuba uri umuntu ugira gahunda kandi ugira imirongo ugenderaho.  Ugomba kugira ingengabihe y’icyumweru, ukandika ibyo uzakora, igihe uzabikorera n’uburyo uzabikoramo. Ugomba kandi kugira umuco wo gusuzuma  uko umunsi utambutse wagenze kandi unasuzume uko washyiramo imbaraga kurushaho.

5) Irinde umunaniro w’akazi

Gukora cyane no kugira gahunda ni byiza, ariko kugira ngo umuntu agere ku ntego yihaye agomba no kugira umwanya wo kuruhuka. Igenzure kandi umenye neza igihe utangiye kugaragaza ibimenyetso by’umunaniro maze ufate igihe cyo kuruhuka. Umubiri n’ubwenge byawe bigubwa neza, igihe washyize gahunda zo kwishima no kuruhuka muri gahunda yawe y’icyumweru. Kora imirimo itandukanye, hindura ujye mu bindi ukunda bikunezeza, bigufasha kugaragaza impano, wabikora wenyine cyangwa mu itsinda.

Mu gusoza iyi nyandiko twababwira ko mu buzima, kubura ibitera imbaraga, cyangwa kunanirwa kugera ku ntego wihaye ntabwo ari ukuba umunebwe cyangwa kutagira intego. N’abantu b’ibirangirire, abakize cyane n’abandi bageze ku bihambaye bajya bagera mu bihe byo gutakaza no kunanirwa. Na bo bacika intege; nabo hari ibyo bakora bikanga.

 Igikomeye ni ukumenya ikigusubizamo imbaraga kugira ngo ukomeze urugendo watangiye. Icya ngombwa ni ukumenya icyo ukwiriye gukora kandi ugaharanira kukigeraho nta gucika intege cyangwa kwiyorohereza ubuzima.

KANDA HANO USOME IZINDI NYANDIKO ZIRI KURI URU RUBUGA

Mugire amahoro

Umujyanama mu bijjyane n’ubuzima n’imibereho

Tel: +250788752853

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!