Amabanga y’ingenzi yagufasha kugera ku ntego zawe mu buzima (Igice cya mbere)

Mu buzima umuntu yifuza kugera ku bintu byinshi, ariko kenshi siko byose bimukundira, gusa na none ibyo ushyizemo imbaraga, umwete n’umutima, birakunda. Abantu kandi bagira intego zitandukanye: hari abifuza kuba abakire, abifuza kuba ibyamamare, abifuza kuzana impinduka nziza aho batuye n’ibindi. Intego umuntu afite ashobora kuyigeraho cyangwa ntayigeraho bitewe n’imyitwarire cyangwa n’izindi mpamvu zitamuturutseho. Gusa uruhare runini ruturuka ku myitwarire, imitekerereze n’imyumvire y’umuntu.

Mu gice cya mbere cy’iyi nyandiko, tugiye kugaragaza amabanga 5 yagufasha kugera ku ntego n’inzozi zawe mu buzima:

Img: Amabanga yagufasha kugera ku ntego wihaye mu buzima (designed by imbere.rw)

1) Shyira imbaraga ku ntego wihaye, ibigutera imbara bizaza nyuma

Mu gihe ushaka kugera ku ntego wihaye, ugomba gushyira imbaraga kuri iyo ntego. Ibyo bisobanuye ko ibikorwa ukora n’imyitwarire yawe bigomba kujyana n’iyo ntego ufite.  Ikindi ugomba kumenya neza ni akamaro icyo wiyemeje kugeraho kigufiye wowe ubwawe n’akamaro gifitiye abandi. Niwamara kumenya agaciro n’akamaro k’icyo wiyemeje kugeraho, uzagira n’ibyo wigomwa ugamije kugera kuri iyo ntego.

Mu gihe imbaraga zawe zose wazishyize ku ntego yawe cyangwa icyo wiyemeje kugeraho, ibigutera imbaraga bizaza biherekeje za ntego wihaye.

2) Shaka ubumenyi, kuruta ibisubizo

Iyo ushyize imbaraga cyane mu kongera ubumenyi, gucukumbura no gukosora ibitagendaga neza, ibigutera umwete birizana. Ariko iyo ushyize imbaraga ku bisubizo bizavamo, ibigutera imbaraga bisa nk’ikirere, iki gishobora guhinduka mu munota umwe.

Niyo mpamvu, ari ingenzi gushyira imbaraga ku rugendo cyangwa se ku nzira unyuramo kuruta ku ho ugiye. Komeza utekereze ku byo wigira mu nzira unyuramo n’uko wakwiyubaka kurushaho.

3) Intego wihaye zifate nk’ibintu byoroheje kandi bishoboka

Intego wihaye “wizigira intambara” nk’uko dukunda kubivuga. Bifate nk’ibintu byoroshye cyangwa umukino, bityo bizakorohera gukora ibyo usabwa bitakubereye umutwaro. Iyo ubiremereje, kenshi na kenshi wisanga byakurushije imbaraga z’amarangamutima bityo bigatuma udakomeza.

Nko ku bantu bafite inzozi cyangwa intego yo gukora “business”, umukire Bill Gate yabagiriye inama avuga ati: “Think of business as a good game. Lots of competition and a minimum of rules. You keep score with money”. Tugenekereje mu Kinyarwanda yaravuze ngo: “Tekereza gukora imishinga nk’umukino. Haba harimo abantu benshi muhanganye ariko harimo amategeko n’amabwiriza make. Amafanga agufasha gukomeza gutsinda.” Aha icyo dushimangira nuko ugomba kumenya gufata intego yawe nk’ibintu byoroshye kandi bishoboka; ukabishyira mu bikorwa ukoresheje ubwenge n’ubushobozi ufite.

4) Irinde ibitekerezo bibi biguhagarika cyangwa biguca intege

Kenshi ibitekerezo biganza ibyiyumvo, kandi ibyiyumvo, nibyo biduha uko tubona cyangwa dukora ibintu. Uko tugira ibitekerezo byinshi mu mutwe ni nako tuba dufite amahitamo yo gutoranya igitekerezo kimwe twiyemeje gukomezanya. Igitekerezo kimwe gishobora gutuma ugira amarangamutima y’ubwoba cyangwa se gushidikanya; ikindi kikagutera imbaraga zo kugerageza no gutangira gukora bya bintu wumvaga biguteye ubwoba.

Mu kwirukana ibitekerezo bibi, umuntu yihatira kurenga ibimuzitira, ibimutera ubwoba n’ibimuca intege, agaharanira gutekereza ibituma agera kubyo yifuza cyangwa ku ntego yiyemeje. Amahitamo ni ayawe.

5) Koresha ubwenge bwawe

Icyo ukurikizaho nyuma yo kwirukana ibitekerezo bigusubiza inyuma, ni ugukoresha ubwenge bwawe. Mu gihe, ibintu ari byiza, wuzuye imbaraga zikora ibyiza kandi ufite amasomo wakuye mu bikomeye wanyuzemo, bigusaba kuba umunyembaraga kurushaho.

 Hindura ibihe urimo, wite cyane kandi uhe umwanya ibigufitiye umumaro. Iyo ukomeza kugira intekerezo mbi byangiza imikorere yawe bigatuma udashobora kugera ku ntego zawe. Nta kindi rero bisaba, uretse gukoresha ubwenge!

Ushobora kubona amasomo wigira ku mukoresha mubi, ku kazi katagenda neza no kuri buri kintu kibi unyuramo. Buri kintu cyose uhura nacyo, gishobora kukubera isomo ryiza ryagufasha kugera ku ntego zawe. Icyo usabwa ni ukumenya gukoresha ubwenge bwawe, bya bintu bibi bikubaho ukabikuramo imbaraga. 

Reka tuguhe umukoro uteye utya: ugende umare iminsi itatu, utekereza ibintu byiza gusa, hanyuma uzarebe ibizakubaho nyuma y’aho.

Mu gice cya mbere cy’iyi nyandiko twagaragaje ko kugira ngo umuntu agere ku ntego ze mu buzima, bituruka cyane ku myitwarire ye n’imitekerereze ye. Niba ushaka kugera ku ntego wihaye ugomba gushyira imbaraga zawe zose kuri za ntego, ugaharanira kwiyungura ubumenyi, ukirinda ibitekerezo bibi bikudindiza kandi ugakoresha ubwenge bwawe neza.

Mu gice cya kabiri cy’iyi nyandiko tuzagaragaza andi mabanga 5 yagufasha kugera ku ntego wihaye mu buzima bwawe.

Mugire amahoro,

Umujyanama wa imbere.rw mu bijyanye n’imibereho z’ubuzima.

Tel: +250788752853

 

One thought on “Amabanga y’ingenzi yagufasha kugera ku ntego zawe mu buzima (Igice cya mbere)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!