Nk’uko twabigaragaje mu nyandiko zinyuranye zatambutse mbere, umushinga wose utangirira mu gitekerezo, aricyo dukunda kwita mu rurimi rw’Icyongereza “Business Idea”. Abantu benshi bagira ibitekerezo binyuranye by’imishinga bakora, ariko abashobora gutangira iyo mishanga ni bake cyane.
Mu nyandiko zacu, twagaragaje kandi impamvu zinyuranye sishobora gutuma abantu badashyira mu bikorwa ibitekerezo by’imishinga bafite (KANDA HANO UZISOME).
Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kuvuga ku gutangira umushinga nk’imwe mu ntambwe za ngombwa zo kwiteza imbere ariko zikunda kugora no kunanira abantu benshi, ntibashobore kugera ku nzozi zabo zo gutera imbere cyangwa kuba abakire.
Kugira igitekerezo cy’umushinga ni byiza ariko ntibihagije kugira ngo umuntu atere imbere. Igikomeye ni ugushyira mu bikorwa cya gitekerezo. Gutangira umushinga ni intambwe igora abantu benshi mu kwihangira umurimo. Abantu bahorana ibitekerezo by’imishinga byinshi kandi byiza, ariko ntibatangire. Buri gihe ugasanga batekereza ku mbogamizi bazahura nazo aho gutekereza ku mahirwe bazabona nibatangira.
Ikindi gituma abantu badatangira imishinga bafite mu bitekerezo ni uguhora birindiriza, bavuga ko bategereje igihe cyiza cyo gutangira. Ugasanga umuntu afite igitekerezo cyiza cy’umushinga, ariko ntazigere na rimwe atangira uwo mushinga kubera gutekereza ko igihe kitaragera cyangwa ko atarabona ibikenewe byose kugira ngo atangire umushinga.
Abahanga mu by’ubukungu bemeza ko gutangira ari yo ntambwe igora abantu benshi bashaka kwihangira imirimo. Burya n’umuntu ugiye gukora urugendo, agorwa no gutangira. Iyo yamaze gutangira agenda amenya uko yitwara bitewe n’aho ageze. No muri “business” ni ko bigenda; iyo umaze gutangira ugenda umenya uko witwara n’uko ukemura ibibazo n’imbogamizi uhura nazo.
Nk’uko bigaragara ku ishusho iri haruguru, intambwe ya mbere iganisha ku kwihangira umurimo no kwiteza imbere ni yo igora. Izindi ziroroha ugereranyije n’iya mbere.
Umukire wa mbere ku isi, Elon Musk yavuze ko mu gihe yatangiraga Pay Pal, kompanyi yashinze yakoraga ibyo kohererezanya amafanga, abantu benshi bamubwiye ko ibyo atakereza bidashoboka, ko abantu badashobora kohererezanya amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga. Avuga ko byabanje kumuca intege ariko ntibyamubuza gutangira. Mu Rwanda, abantu batangije uburyo bwo gutwara abagenzi muri za “Agences” babwirwaga n’abantu benshi ko bidashoboka ko umuntu yakwishyura amafaranga y’urugendo mbere y’uko agera aho imodoka igomba kumugeza, ariko ibyo ntibyababujije kubikora kandi bigakunda.
Abanyarwanda nibo baca umugani ngo nta yitinya itarungurutse, inama dutanga nk’urubuga rukangurira abantu kwiteza imbere ni ugutinyuka tugashyira mu bikorwa ibitekerezo dufite by’imishinga inyuranye. Abahanga bavuga kandi ko igihe cyose ari igihe cyiza cyo gutangira. Nta mpamvu yo kwirindiriza no guhora tuvuga ngo tuzatangira ejo.
“Uburyo bwiza bwo kugira ngo ibintu bikorwe ni ukubitangira!”
Mugire amahoro
Ubwanditsi bwa imbere
Tel: +250785115126