CHOGM: Ibyo wamenya ku nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza

Inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza uzwi ku izina rya CHOGM, ni inama yitabirwa n’abayobozi b’ibihugu na guverimoma baba mu muryango wa Commonwealth. Iyi nama ubusanzwe iba buri myaka ibiri ikabera muri kimwe mu bihugu bigize uyu muryango. Inama iheruka yabereye i Londres mu Bwongereza mu mwaka wa 2018 ari nayo yemeje ko izakurikira izabera mu Rwanda. 

Commonwealth ni iki?

Commonwealth ni Umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza. Commonwealth ihuriwemo n’igihugu cy’Ubwongereza n’ibihugu byakoronijwe na cyo, hamwe n’ibihugu byasabye kuba ibinyamuryango n’u Rwanda rurimo.

Umuryango wa Commonwealth ugizwe n’ibihugu 54 harimo: 19 ku mugabane wa Afurika, 8 ku mugabane wa Azia, 13 muri Amerika na Carraibe,  3 ku mugabane w’Uburayi na 11 muri Pacifica/Oceanie.

Ibihugu bya Afurika ni byo byiganje muri uwu muryango.

U Rwanda rwabaye umunyamuryango wa Commonwealth muri 2009.

Ibyo wamenya kuri CHOGM


CHOGM ni inama ihuza abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma b’ibihugu biri muri Commonwealth. Iyi nama iba nyuma y’imyaka ibiri. Iyo u Rwanda ruzakira izaba ari iya 26.

Ibihugu bya Afurika byakiriye iyi nama ni Zambia (1979), Zimbabwe (1991), South Africa (1999), Nigeria (2003), Uganda (2007), Rwanda (2021)

Igihugu cyakiriye iyi nama ni nacyo gihita gifata ubuyobozi bw’uyu muryango mu gihe cy’imyaka 2 ikurikira inama.

Ibyo wamenya ku nama ya CHOGM izabera mu Rwanda

Igihe izamara: 20-25 Kamena 2022.

Insanganyamatsiko: ‘Delivering a Common Future: Connecting, Innovating, Transforming.

Zimwe mu nama z’ingenzi zizaba ziyigize:

  • Inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma
  • Umwiherero w’abakuru b’ibihugu na za guverinoma
  • Inama z’abaminisitiri bo mu bihugu bizitabira inama
  • Hazakorwa kandi inama z’amahuriro (forums) anyuranye ashamikiye kuri  iyi nama. Muri yo harimo: Commonwealth Women Forum, Commonwealth Youth Forum, Commonwealth People’s Forum na Commonwealth Business Forum Forum.

Ingingo z’ingenzi zizaganirwaho miri izi nama:

  • Imiyoborere myiza no kugendera ku mategeko
  • Ubukungu burambye n’ibidukikije
  • Ubuzima
  • Iterambere ry’urubyiruko
  • Ikoranabuhanga no guhanga udushya n’ibindi.

Nk’urubuga rukangurira abantu kwiteza imbere, twababwira ko iyi nama izaba umwanya mwiza wo kumenyekanisha Igihugu. Irimo kandi n’amahirwe menshi yo gukoramo “business”. Abafite imishinga inyuranye ijyanye no kwakira abashyitsi na ba mukerarugendo murashishikarizwa kwitegura iyi nama no kwakira neza ababagana mukazayikuramo umusaruro.

Mugire amahoro.

Tel: +250785115126

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!