Ubumenyi n’imyitwarire byagufasha gukora akazi kawe neza

Kuba umuhanga no kugira ubumenyi mu kazi ni ingenzi, ariko byonyine ntibihagije. Hari indi myitwarire n’ubumenyi buri muntu wese agomba kuba afite kugira ngo atange umusaruro mwiza mu byo akora byose. Ubumenyi n’ubuhanga bugomba kujyana n’indi myitwarire n’indangagaciro kugira ngo umuntu ashobore gukora umurimo unoze kandi neza.

Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kuvuga ku bumenyi, imyitwarire n’indangagaciro byagufasha gukora akazi kawe neza:

1) Ubunyangamugayo

Muri iki gihe, imirimo myinshi abantu bakora cyane cyane abakora ubucuruzi n’indi mishinga, usanga bishingiye ku cyizere no kwizerana. Umuntu utari inyangamugayo ntiyizerwa n’abo bakorana. Nta nubwo yizerwa n’abakoresha be. Niba rero ushaka kwihangira umurimo cyangwa uri umukozi w’abandi usabwa kuba inyangamugayo; ibyo usezeranye n’abandi ukaba ari byo ukora.

2) Kubana neza n’abo mukorana

Iyo abantu bakorana babana neza, nta kabuza n’umusaruro bawugeraho. Ntushobora kuba umukozi mwiza utabana neza n’abo mukorana. Iyo abantu bakorana babana neza, bakorera hamwe kandi bagafashanya mu kazi, bigatuma bongera umusaruro w’ibyo bakora.

3) Guhanga ibishya (creativity)

Muri iki gihe, kugira ngo ugere ku musaruro mwiza w’ibyo ukora ni ngombwa ko uba uri umuntu uzi guhanga ibishya. Usabwa kuba uri umuntu uzi gushaka ibisubizo ku bibazo uhura nabyo mu kazi ukora. Guhanga ibishya kandi bijyana no kuvumbura uburyo bushya bw’imikorere kandi itanga umusaruro kurushaho. Niba ufite akazi, kaba ari ako wikorera cyangwa ako ukorera abandi, ugomba no gutekereza ibishya birenze ku byo wakoraga.

4) Kumenya kuyobora inama

Mu kazi n’imirimo yose uzakora, bizagusaba guhura n’abandi bantu. Bizagusaba ko ugirana ibiganiro n’abandi bantu mwungurana ibitekerezo ku byo mukora. Ni ngombwa rero ku uba uzi kuyobora inama no kumva ibitekerezo by’abandi kandi ukamenya uburyo ubibyaza umusaruro. Ni ngombwa kandi kumenya neza ibyo ukora ukabasha no kubisobanurira abandi. Kuyobora inama nabyo biri mu bumenyi bw’ibanze umukozi wese agomba kugira

5)Kumenya gukoresha ikoranabuhanga

Imirimo myinshi y’iki gihe isaba ubumenyi bwo gukoresha ikoranabuhanga, gukoresha mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga. Ni ngombwa rero ko wihugura ukagira ubumenyi bw’ibanze mu gukoresha ikoranabuhanga.

6) Kugira gahunda

Ntabwo waba umukozi mwiza utagira gahunda. Ibi bjyana no kugira gahunda mu mibereho yawe, kubahiriza amasaha no kugira gahunda y’ibikorwa. Umukozi mwiza ategura ibyo azakora mu gihe kiri imbere. Niba uyu munsi utashye urangije akazi, ugomba kugenda uteganyije ibyo uzakora ejo. Muri uku kwezi ugomba kuba uzi ibyo uzakora mu kwezi gutaha, mu gihembwe gitaha, mu mwaka utaha,…

Mu gusoza iyi nyandiko, twabibutsa ko iyi myitwarire n’ubumenyi twagaragaje bitareba gusa umukozi ukorera abandi. N’umuntu ukora imishinga ye akwiye kumenya ko ubunyangamugayo, kugira gahunda, gukoresha ikoranabuhanga, kumenya kuyobora inama, no guhanga ibishya biri mu byamufasha kwiteza imbere.

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!