Ibintu 5 ugomba gukora mbere yo gusezera ku kazi

Ushobora kuba umaze igihe kinini ukorera abandi ukaba nawe wumva wifuza kwikorera no kwihangira umurimo.  Igitekerezo wagize cyo kwikorera ni cyiza cyane! Ariko mbere y’uko usezera akazi wari ufite, banza ubitegure neza. Gusezera mu kazi na byo birategurwa. Iyo ubikoze utabiteguye, bishobora kukugiraho ingaruka nyinshi zikuganisha ku bukene.

Uyu munsi tugiye kuvuga ibintu 5 ugomba gukora mbere y’uko usezera ku kazi wakoraga:

1) Zigama amafaranga azakubeshaho mu gihe cy’amezi 6

Mu gihe uteganya gusezera akazi wakoraga, ni byiza ko ubanza ukazigama nibura amafaranga azagutunga mu gihe cy’amezi atandatu nyuma yo gusezera ku kazi. Nubwo waba uteganya kujya kwikorera, nta cyizere  waba ufite ko ibyo ugiye gukora  bizahita biguha ibigutunga mu gihe gito. Ni ngombwa rero ko mbere yo gusezera akazi wakoraga ubanza guteganya ibizagutunga mu gihe ibyo ugiye kwikorera bitarafata umurongo neza. Ubishoboye kandi wazigama ayagutunga mu gihe kirenze amezi 6.

2) Banza utegure umushinga uzakora

Niba uteganya gusezera mu kazi ngo ujye kwikorera, tangira gutegura no kwiga imishinga y’ibyo uzakora. Ibi bazatuma uhita utangira umushinga wateguye ukimara gusezera ku kazi aho gufata ikindi gihe utegura umushinga nyuma yo gusezera. Ni byiza ko uva mu kazi, uhita utangira gukora umushinga wateguye mbere. Ibyo bizatuma ukoresha igihe cyawe neza.

3) Banza ushake ibisimbura bumwe mu bwishingizi wahabwaga mu kazi

Mbere yo gusezera ku kazi wari usanzwe ukora, ni ngombwa ko uteganya ibisimbura cyangwa ibyunganira ubwishingizi wari usanzwe uhabwa. Abantu benshi bakorera umushahara usanga bahabwa ubwishingizi butandukanye nk’ubw’ubuzima, ubwiteganyirize bw’izabukuru n’ibindi. Mbere yo gusezera ku kazi, banza umenye neza ko nibura uzashobora kwiyishyurira bumwe muri ubwo bwishingizi, cyane cyane ubw’ubuzima.

4) Banza wishyure amadeni ufite

Mbere yo gusezera ku kazi, banza wishyure amadeni yose ufite cyangwa ubanze utegure uburyo bwizewe buzagufasha kuyishyura. Si byiza gusezera ku kazi ugifite amadeni utarishyura, kuko mu gihe umushahara waba uhagaze byakugora gukomeza kuyishyura. Mu gihe waba ugiye kwihangira umurimo kandi, na byo si byiza gutangira umushinga ufite andi madeni cyane ko waba warayafashe utagiye kuyashora muri uwo mushinga. Niba uteganya gusezera ku kazi rero, banza wishyure amadeni ufite.

5) Biganirize abo mu muryango wawe basanzwe batunzwe n’akazi ukora

Niba uteganya gusezera ku kazi wakoraga, banza ubiganirize abantu bari basanzwe batunzwe n’umushahara wahembwaga. Mbere yo gusezera ku kazi biganirize uwo mwashakanye, abana banyu cyangwa n’abandi uzi ko hari icyo babonaga kubera umushahara w’ako kazi ugiye gusezera. Ibyo bizagufasha gukomeza kubana neza n’umuryango wawe banagushyigikire mu rugendo rushya ugiye gutangira rwo kwihangira umurimo no kwikorera.

Gusezera ku kazi ni umwanzuro ugoye kuwufata. Ariko mu gihe wiyemeje kwihangira umurimo no kwikorera, ni ngombwa ko ubikora, ukajya kugerageza n’ibindi kandi hari icyizere ko bishoboka.

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

Email: imbere2020@gmail.com

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!