Amagambo yavuzwe n’abakire ba mbere ku isi nawe yagufasha kwiteza imbere

Mu nyandiko twabagejejeho mu minsi ishize twashimangiye ko umuntu ukora “business” cyangwa ushaka gutera imbere agomba guhora yiyungura ubumenyi kandi akajyana n’igihe. Mu kwiyungra ubumenyi, tugomba no kwigira ku bandi bantu bazwi bateye imbere cyangwa abakire bazwi.

Uyu munsi tugiye kubagezaho bimwe mu byavuzwe n’abantu b’abakire bakomeye ku isi nka Richard Branson, Jeff Bezos, Steve Jobs n’abandi. Ayo magambo bayavuze mu Cyongeraza ariko twagerageje kuyashyira mu Kinyarwanda.

Mu gusoza iyi nkuru kandi turongera kubarangira ibitabo mwasoma bigahindura ubuzima bwanyu:

##### “Business opportunities are like buses, there’s always another one coming” (“Amahirwe y’imishinga ni nk’imodoka zitwara abagenzi, buri gihe haba hari indi igiye kuza”). – Richard Branson

##### “Don’t be intimidated by what you don’t know. That can be your greatest strength and ensure that you do things differently from everyone else.” (“Ntugaterwe ubwoba no kuba hari icyo utazi. Icyo nicyo gishobora kukubera imbaraga. Icyo ugomba kwitaho ni ugukora ibintu mu buryo bunyuranye n’ubw’abandi”)– Sara Blakely

##### “If you decide that you’re going to do only the things you know are going to work, you’re going to leave a lot of opportunity on the table.” (“Niba wumva ko uzakora gusa ibintu uzi ko bizakunda, hari amahirwe menshi azagucika”)Jeff Bezos

##### “I never dreamed about success. I worked for it.” (“Ntabwo nigeze ngira inzozi zo gutera imbere. Narabikoreye”)Estée Lauder

###### “I think if you do something and it turns out pretty good, then you should go do something else wonderful, not dwell on it for too long. Just figure out what’s next” (“Ntekereza ko iyo ukoze ikintu kikaba cyiza, uba ugomba gukora ikindi cyiza kurushaho, ntukagitindeho cyane. Jya buri gihe umenya igikurikiyeho”)- Steve Jobs

Hari n’abandi benshi bavuze amagambo yatuma duhindura imyitwarire n’imyumvire yacu mu bijyanye n’ubukungu no kwiteza imbere.

Mu nyandiko tuzabagezaho mu bihe biri imbere tuzajya tuvuga no ku mateka cyangwa ibikorwa bya bamwe muri aba bantu twavuze haruguru. Twagerageje gushyira mu Kinyarwanda ibyo bavuze ariko nawe ushobora kubisoma mu cyongereza ukumva neza icyo bivuze. 

Mu gusoza iyi nkuru, twongeye kubakorera urutonde rw’ibitabo mushobora gusoma mukabikuramo ubumenyi bw’ibanze mu by’ubukungu no kwiteza imbere:

1) Rich Dad Poor Dad cyanditswe na Robert Kiyosaki mu mwaka wa 1997.

2) Think and Grow Rich cyanditswe na Napoleon Hill mu mwaka wa 1937.

3) The Richest Man in Babylon cyanditswe na George S. Clason mu mwaka wa 1926.

4) The Four Hours Workweek cyanditswe na Timothy Ferriss muri 2007.

5) The Lean Startup cyanditswe na Eric Ries mu mwaka wa 2011.

6) Who Moved My Cheese cyanditswe na Spencer Johnson mu mwaka wa 1998.

7) Zero to One cyanditswe na Blake Masters na Peter Thiel mu mwaka wa 2014.

8) The Innovator’s Dilemma cyanditswe na Clayton Christensen   mu mwaka wa 1997.

9) Stop Working for Uncle Sam cyanditswe na Sunday Adelaja mu mwaka wa 2017.

10) The Foundation Trilogy cyanditswe na Isaac Asimov mu mwaka wa 1951.

Niba wifuza gusoma kimwe muri ibi bitabo, KANDA HANO tukurangire aho wagikura.

Mugire amahoro.

Ubwanditsi bwa imbere.rw

Tel: +250785115126

Urubuga imbere.rw twiyemeje kuba abajyanama n’abarimu mu bukungu n’iterambere.

SERIVISE DUTANGA:

//// Financial Education //// Research and Consultancy ////  Advertisement  //// Translation and Proofreading //// Drafting of Policies, Strategic Plans, Business Plans and other Papers //// Motivational Speaking  ////  Web design

Duhamagare cyangwa utwandikire

Telephone: +250785115126, Email: imbere2020@gmail.com

Wemerewe kandi gutera inkunga ubwanditsi bwa imbere.rw kugira ngo dukomeze kubagezaho ubumenyi bubafasha kwiteza imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!