Amarushanwa y’ubuhanzi n’ubugeni yateguwe n’Inteko y’Umuco

Img: The Ethnographic Museum located in Huye/Rwanda

Inteko y’Umuco yateguye amarushanwa y’ubwanditsi, aya muzika n’ubugeni. Ayo marushanwa ari mu byiciro bibiri:

Icyiciro cya mbere kizibanda ku marushanwa y’ubuhanzi bw’imivugo, indirimbo n’inkuru ndende zanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda yateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi kavukire 2022.

Amarushanwa y’imivigo n’indirimbo azakorwa n’urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye no mu mashuri makuru na Kaminuza naho amarushanwa y’inkuru ndende azakorwa n’Abanyarwanda bose.

Icyiciro cya kabari ni icy’abanyabugeni bazarushanwa mu gukora ikirango (Logo) cy’Inteko y’Umuco.

Itariki ntarengwa yo kohereza ibihangano ni ku wa 22/01/2022.

Ku bindi bisobanuro n’uburyo bwo kohereza ibyo bihangano mwasura urubuga rw’Inteko y’Umuco: www.museum.gov.rw

Links ushobora kubonaho amatangazo y’ayo marushanwa ni izi zikurikira:

Amarushanwa_yo_gukora_ikirango.pdf (museum.gov.rw)

Kwizihiza_UMUNSI_W_URURIMI_KAVUKIRE_2022-Itangazo_ry_amarushanwa_y_ubwanditsi_na_Muzika.pdf (museum.gov.rw)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Social media & sharing icons powered by UltimatelySocial
Facebook20
Please contact us!