Ubucuruzi bw’imyaka ni umwe mu mishinga yunguka kandi iteza imbere abayikora. Ni umushinga udasaba igishoro gihambaye kandi ushobora gukorera no mu rugo. Mu nyandiko y’uyu munsi tugiye kureba amakuru y’ibanze ajyanye n’umushinga wo gucuruza imyaka.
Muri iyi nyandiko turavuga ibyiza byo gukora uyu mushinga, ingero z’imyaka wacuruza mu Rwanda, uko wakora ubucuruzi bw’imyaka, uko ubu bucuruzi bwunguka n’urugero rw’uko wakora ingengo y’imari y’uyu mushinga.
KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA
Ibyiza by’umushinga wo gucuruza imyaka
Bimwe mu byiza byo gukora umushinga wo gucuruza imyaka ni ibi bikurikira:
-Ubucuruzi bw’imyaka ni umushinga ushobora gufatanya n’akandi kazi.
-Ni umushinga wakoresha igishoro icyo ari cyo cyose ufite.
-Ni umushinga wunguka cyane kandi vuba.
-Imyaka n’ibiribwa ni ibicuruzwa bitajya bibura abaguzi.
-Ni umushinga ushobora no gukorera mu rugo, bitagusabye kujya gukodesha iduka ryo gucururizamo;
-Nta bumenyi bundi buhambaye usaba.
Ni iyihe myaka wacuruza mu Rwanda?
Imyaka myinshi icuruzwa ni imyaka ibikwa igihe kinini cyangwa ihunikwa ariko umuntu ashobora gucuruza n’imyaka iribwa ako kanya cyangwa itabikwa igihe kinini.
IMYAKA IHUNIKWA CYANGWA IBIKWA
SN | IMYAKA |
1 | Ibishyimbo |
2 | Amasaka |
3 | Soya |
4 | Amashaza |
5 | Ibigori |
6 | Ubunyobwa |
7 | Uburo |
8 | Ibindi |
IMYAKA IDAHUNIKWA IGIHE KININI
SN | IMYAKA |
1 | Ibijumba |
2 | Imyumbati |
3 | Ibirayi |
4 | Amateke y’ubwoko bwose |
5 | Imbuto z’ubwoko bwose |
6 | Imboga z’ubwoko bwose |
7 | Ibitoki by’ubwoko bwose |
8 | Ibikoro |
9 | Ibindi |
Ni gute wakora ubucuruzi bw’imyaka?
Mu gucuruza imyaka ushobora guhitamo ubucuruzi bw’imyaka uhunikwa (ibikwa igihe kirekire) nk’ibishyimbo, ibigori, amasaka, soya n’ibindi cyangwa ubucuruzi bw’imyaka idahunikwa nk’ibijumba, ibirayi, ibitoki, imbuto zinyuranye, imboga n’ibindi byinshi.
Ushobora guhitamo kubicuruza byose cyangwa ugahitamo bimwe bitewe n’ubushobozi bwawe.
Ni gute ubucuruzi bw’imyaka bwunguka?
Ubucuruzi bw’imyaka buri mu mishinga yunguka. Ni umushinga udapfa hugomba kuko utanga inyungu mu buryo bworoshye ugereranyije n’indi mishinga. Ni umushinga ushobora kunguka amafaranga angana n’ayo washoyemo.
Urugero: Iyo ibishyimbo byeze, usanga abacuruzi b’imyaka bagura ikiro kimwe (1kg) cy’ibishyimbo ku mafaranga 500Frw. Ibyo bishyimbo babibika igihe gito, nyuma bakabigurisha ku mafaranga arenga 1000Frw. Uretse kubigurira imiti ituma bitamungwa no kubyanika rimwe na rimwe nta yandi mafaranga agenda kuri ibyo bishyimbo. Byumvikana ko byanze bikunze umucuruzi wabyo azunguka amafaranga atari munsi ya 400 ku kiro kimwe.
Uretse urwo rugero dutanze rw’ibishyimbo, ni nako bigenda ku yindi myaka nk’amasaka, ibigori, soya n’ibindi. Iyo ubashije kuyigura mu gice cy’umwero ukayibika igihe gito, nyuma uyigurisha ku mafaranga menshi.
Ingengo y’imari y’umushinga wo gucuruza imyaka
Imbonerahamwe zikurikira zigaragaza ingengo y’imari wakoresha kugira ngo ukore umushinga wo gucuruza imyaka.
A) IGISHORO
SN | ICYO AZAKORA | INGANO (FRW) |
1 | Igishoro | 6,000,000 |
IGITERANYO | 6,000,000 |
Icyitonderwa: Aya mafaranga twagaragaje y’igishoro ni urugero twatanze. Ushobora gukoresha makeya kuri yo cyangwa ugakoresha arenze ayo twagaragaje. Amafaranga ufite ayo ari yo yose wayakoresha muri uyu mushinga.
B) AHO GUKORERA
SN | ICYO AZAKORA | INGANO (FRW) |
1 | Gukodesha inzu yo gukoreramo mu gihe cy’ umwaka | 800,000 |
IGITERANYO | 800,000 |
Icyitonderwa: Bibaye na ngombwa wakorera aho uba. Uyu mushinga ushobora kuwukorera aho uba mu gihe byaba bitabangimiye imibereho yawe.
C) IBIKORESHO
SN | ICYO AZAKORA | INGANO (FRW) |
1 | Igare | 120,000 |
2 | Umunzani | 40,000 |
3 | Imifuka yo guhunikamo imyaka | 30,000 |
4 | Ibyo kwanikaho imyaka (ishitingi, imisambi,…) | 15,000 |
5 | Ibindi bikoresho | 20,000 |
IGITERANYO | 225,000 |
D) IMITI YO KURWANYA IMUNGU
SN | ICYO AZAKORA | INGANO (FRW) |
1 | Imiti yo kuwanya imungu | 50,000 |
IGITERANYO | 50,000 |
Uru ni urugero ruto rw’uko wakora ingengo y’imari y’umushinga wo gukora ubucuruzi bw’imyaka. Ushobora gukora umushinga munini kurushaho cyangwa ugakora umuto bitewe n’ubushobozi ufite.
Icyo twagarukaho mu gusoza iyi nyandiko ni uko umushinga wo gucuruza imyaka ari umushinga wunguka kandi woroshye gukora.
KANDA HANO TUGUFASHE GUTEGURA UMUSHINGA
SOMA ZIZINDI NYANDIKO BIJYANYE
Mugire amahoro.
Ubwanditsi bwa imbere.rw
Telefone: +250785115126
Email: imbere2020@gmail.com
Website: www.imbere.rw
Murakoze cyane kubwibitekerezo mutwungura.
Imana ibahe Umugisha
Imbere,
Nitwa Fidel
Ndabaramutsa cyane.
Mutugira inama nziza kandi rwose zidufasha. Hari icyifuzo nari mfite, nimujya mubona n’ahantu hashoboka hose abantu bashyira imishinga mu buryo bw’iterankunga mwajya mudushyiriraho; cyangwa ibitekerezo by’ahantu hava agashoro handi atari muri Bank. Uziko buriya mu Rwanda hari abantu benshi bifuza gukora bagifite n’izo mbaraga zo kuvuduka ariko bakaba batagira icyo muri bank bita “ingwate”!!!!!!!
Bene nk’abo mubagira inama yo kugana nde?
Murakoze mugire ibihe byiza