Nkuko twabigarutseho mu nyandiko zacu zitandukanye, umuntu ushaka gutera imbere agomba kuba afite ubumenyi bw’ibanze ku mikoreshereze y’amafaranga.
Uyu munsi tugiye kugaruka kuri bumwe mu bumenyi bw’ibanze bwagufasha gukoresha neza amafaranga yawe, ugatera imbere:
1. Kumenya gutegura ingengo y’imari y’uburyo ukoresha amafaranga yawe
Niba ukorera amafaranga, buri gihe mbere yo guhembwa cyangwa mbere yo kubona ayo mafaranga, jya utegura ingengo y’imari igaragaza ibyo uzakenera n’ibyo uzishyura; nibishoboka ugaragaze n’ayo uzazigama. Ntugakoreshe amafaranga utabanje gukora urutonde rw’ibyo ugomba kuyakoresha.
2. Kumenya kuzigama
Muri iki gihe tugezemo, abantu bakeneye ubumenyi n’inama zibafasha kuzigama. Amafaranga umuntu azigamye ni yo amugirira akamaro kuko ni yo ashobora gushora mu yindi mishInga ibyara inyungu. Abahanga mu by’ubukungu bavuga ko mbere yo gukoresha amafaranga yawe, ugomba kubanza gukuraho ayo wizigamira.
3. Ubumenyi mu bijyanye n’inguzanyo
Muri iki gihe, ni ngombwa ko abantu bagira ubumenyi buhagije ku nguzanyo bafata. Ni byiza ko abantu bagira amakuru ku bwoko bw’inguzanyo no ku buryo bwo kuzishyura kuko byagaragaye ko hari abantu bafata inguzanyo bakananirwa kuzishyura cyangwa ntizibateze imbere kuko baba badafite amakuru ahagije ku nguzanyo bafashe.
4. Ubumenyi ku buryo bwo gushora amafaranga mu mishinga ibyara inyungu
Burya kuzigama amafaranga yawe ni byiza, ariko kuyashora mu yindi mishinga ibyara inyungu ni byiza kurushaho. Umuntu ushaka gutera imbere agomba kugira ubumenyi bw’ibanze n’amakuru ahagije ku buryo amafaranga ye yayashora mu mishinga ibyara inyungu.
Mu gusoza iyi nyandiko, twongeye kubakorera urutonde rw’ibitabo byabafasha kongera ubumenyi bwawe mu bijyanye n’ubukungu, uburyo bwo gukorera no gukoresha amafaranga.
Uramutse hari icyo ushaka gusoma, KANDA HANO tukurangire aho wagikura.
1) Rich Dad Poor Dad cyanditswe na Robert Kiyosaki mu mwaka wa 1997.
2) Think and Grow Rich cyanditswe na Napoleon Hill mu mwaka wa 1937.
3) The Richest Man in Babylon cyanditswe na George S. Clason mu mwaka wa 1926.
4) The Four Hours Workweek cyanditswe na Timothy Ferriss muri 2007.
5) The Lean Startup cyanditswe na Eric Ries mu mwaka wa 2011.
6) Who Moved My Cheese cyanditswe na Spencer Johnson mu mwaka wa 1998.
7) Zero to One cyanditswe na Blake Masters na Peter Thiel mu mwaka wa 2014.
8) The Innovator’s Dilemma cyanditswe na Clayton Christensen mu mwaka wa 1997.
9) Stop Working for Uncle Sam cyanditswe na Sunday Adelaja mu mwaka wa 2017.
10) The Foundation Trilogy cyanditswe na Isaac Asimov mu mwaka wa 1951.
11) Money master the game cyanditswe na Tony Robbins mu mwaka wa 2014
12)The Secret of the Millionaire Mind Cyanditswe na T. Harv. Eker mu mwaka wa 2005
13) The Science of Getting Rich cyanditswe na Wallace D. Wattles mu mwaka wa 1910.
Niba wifuza gusoma kimwe muri ibi bitabo, KANDA HANO tukurangire aho wagikura.
Mugire amahoro.
Ubwanditsi bwa imbere.rw
Tel: +250785115126