Who Moved My Cheese ni igitabo cyanditswe na Spencer Johnson mu mwaka wa 1998. Iki gitabo kivuga inkuru y’imbeba ebyiri (Sniff na Scurry) n’abantu babiri (Hem na Haw) babaga hamwe, bakarya foromage bari bafite igashira nyuma bagatangira urugendo rwo gushaka indi. Hem na Haw (abantu) bari bafite imyumvire n’imitekerereze itandukanye n’iya Sniff na Scurry (imbeba). Hem na Haw bumvaga ko foromage igomba guhoraho kandi ntaho izajya. Nta nubwo bashoboraga kubona ko igenda igabanuka cyangwa isaza. Sniff na Scurry bo babonaga ko foromage itazahoraho kandi ko igenda igabanuka uko iminsi ishira.
Nyuma y’igihe gito, ya foromage yarashize. Sniff na Scurry kuko bari basanzwe babyiteguye ko izashira, bakoze ibishoboka byose, nta kuzuyaza, bashaka indi vuba kandi barayibona. Hem na Haw bo babonye ko foromage ishize, baratunguwe cyane kuko batari babyiteguye. Bafata umwanya wo gutegereza ngo barebe ko foromage igaruka, biranga. Bamaze kwicwa n’inzara, Haw abona ko ibintu byahindutse, kandi ko batazabona indi foromage batagize icyo bakora gihindura imyitwarire n’imyumvire yabo. Nibwo nawe atangiye gushakisha aho yakura indi foromage. Inkuru irangira yongeye kuvumbura indi foromage nini iruta iyo bari bafite mbere, gusa Sniff na Scurry bo bari barayigezeho mbere.
Muri make iyi nkuru iri muri iki gitabo yigisha uburyo bwo kwemera ko impinduka zibaho, ukemera guhindura imyitwarire n’imyumvire kugira ngo ujyane n’izo mpinduka. Iyo umenye kwitwara neza mu mpinduka zibaho, ugera ku iterambere vuba nkuko Sniff na Scurry bamenye ko foromage yashize, bagahita bashaka indi bakayibona vuba. Iyo utemeye impinduka cyangwa ngo umenye uburyo bwo kuzitwaramo, ntabwo ugera ku iterambere. Keretse iyo uhindutse cyangwa ugahindura imyumvire n’imyitwarire.
Uyu munsi, tugiye kuvuga ku masomo 7 twakwigira kuri iki gitabo “Who Moved My Cheese”:
1. Guhora witeguye impinduka
Umuntu ushaka gutera imbere agomba kuba afite ubushobozi bwo kumenya no kubona impinduka zishobora kuba aho akorera no mu byo akora. Mu nkuru yo muri iki gitabo, Sniff na Scurry bashoboye kubona indi foromage vuba kuko bari barabonye ko iyo bari basanganywe iri gusaza kandi iri gushira. Naho Haw na Hem batinze kuyibona kuko batigeze banabona ko iyo basanganywe iri kugabanuka. Ntabwo bashoboye kubona impinduka ziri kuba.
2. Kureka imyitwarire n’imyumvire wari usanzwe ufite
Iyo ibintu bihindutse, ugomba kujyana n’impinduka zabaye, ntutsimbarare ku byo wari isanzwe ukora no ku myitwarire wari usanzwe ufite.
Mu nkuru y’iki gitabo, Sniff na Scurry bari basanzwe ari abantu bahita bajyana n’impinduka kandi bakamenya ko zihari. Foromage ishize bahise bashaka indi ako kanya kandi barayibona. Ariko Haw na Hem bataye igihe kinini, bategereje, bibwira ko foromage izigarura.
Muri “business” no mu buzima busanzwe rero, ugomba guhora witeguye guhinduka no guhindura imyitwarire yawe kugira ngo ugere ku iterambere.
Img: Guhindura imikorere n’imyitwarire // Source: Internet
3. Kwakira no kwemera ibintu bishya udasanzwe umenyereye
Buri gihe haba hari amahirwe mashya yo gukoramo imishinga udasanzwe umenyereye. Umuntu ukora “business” aba agomba kumenya ayo mahirwe mashya kandi akayabyaza umusaruro. Mu gihe hari ikintu ugezeho ariko kidahuye n’icyo wari witeze, byiguca intege, ahubwo bifate nk’inzira nziza ikugeza ku cyo ushaka.
Ntugomba kumva ko buri gihe uzabona ibintu usanzwe umenyereye. Hari igihe uzabona ibyo udasanzwe umenyereye, kandi ugomba kubyakira no kubibyaza umusaruro.
4. Guhora utekereza ku ntsinzi
Irindi somo twakwigira kuri iki gitabo ni uko buri gihe tugomba gutekereza intsinzi n’ibyiza twifuza kugeraho aho gutekereza ibibi bishobora kutubaho cyangwa imbogamizi twahura nazo. “Tugomba gutekereza icyo tuzunguka aho gutekereza icyo tuzahomba”.
Iyo utekereza intsinzi, nta kabuza uyigeraho.
5. Gukoresha neza ubwoba wiyumvamo (to manage our fear)
Igitabo “Who Meved My Cheese” kitwereka ko kugira ubwoba byakugiraho ingaruka mu buryo buburi: Icya mbere ni uko ubwoba bushobora kukubuza kugira ikintu na kimwe ukora. Hari abantu usanga batinya gukora imishinga ngo batazahomba. Ku rundi ruhande, ubwoba bushobora kugukangurira gukora ibiguteza imbere. Niba ufite ubwoba bwo gukena ugomba gukora no kwihangira umurimo kugira ngo udakena.
Tugomba kwitoza kuganza ubwoba bwacu, dutinyuka gukora ibyo twatinyaga gukora kugira ngo dutere imbere.
Mu nkuru y’iki gitabo, Haw yatinyaga kuva aho ari ngo ashobora kutabona indi foromage, ariko nyuma yabonye ko natava aho ari atazigera abona indi foromage, bituma yiyemeza kujya gushaka indi yirengagije ubwoba yari afite.
6. Kumenya kwishimira impinduka
Kumenya ibintu bishya, kuvumbura ibishya no kugera ku bintu bishya birashimisha. Niba wamenye ibintu bishya, komeza ubikoreshe bizakugeze no ku bindi byinshi byiza.
Iyo uri kugerageza ibintu bishya, utangira bikugoye ariko uko iminsi ishira, ugenda ubimenyera, ari nako ubona umusaruro w’impinduka wakoze mu mibereho n’imitekerereze yawe.
7. Guhora witeguye ko impinduka zitazigera zihagarara
Mu buzima impinduka zihoraho. Umuntu ushaka gutera imbere agomba kumenya ko nta gihe isi izahagarara cyangwa ngo impinduka zireke kuba.
Mu nkuru ivugwa muri iki gitabo, “Who Moved My Cheese”, Sniff na Scurry nyuma yo kubona indi foromage bakomeje gushakisha bareba niba nta yindi foromage babona. Ntabwo bahagaze ngo bageze ku cyo bashakaga, bakomeje gushakisha. Isomo rikomeye hano, ni uko buri gihe isi ihinduka kandi ko umuntu akwiye guhora ajyana nayo, yiga ibintu bishya, nta guhagarara.
Img: The process of change // Source: Internet
Muri make, iki gitabo cyigisha ko impinduka zihoraho. Iyo impinduka zibayeho tugomba gutinyuka tukajyana na zo nta kuzuyaza kandi tugahora twiteguye ko hazaza n’izindi mpinduka. Ibyo bidusaba guhindura imitekerereze n’imyitwarire yacu.
Niba wifuza gusoma iki gitabo KANDA HANO tukurangire aho wagikura.
Mugire amahoro.
Ubwanditsi bwa imbere.rw
Tel: +250785115126
Urubuga imbere.rw twiyemeje kuba abajyanama n’abarimu mu bukungu n’iterambere.
SERIVISE DUTANGA:
//// Financial Education //// Research and Consultancy //// Advertisement //// Translation and Proofreading //// Drafting of Policies, Strategic Plans, Business Plans and other Papers //// Motivational Speaking //// Web design
Duhamagare cyangwa utwandikire
Telephone: +250785115126, Email: imbere2020@gmail.com
Wemerewe kandi gutera inkunga ubwanditsi bwa imbere.rw kugira ngo dukomeze kubagezaho ubumenyi bubafasha kwiteza imbere.
ok